Kwihangana, ijambo riremereye cyane mu Rwanda- Jeannette Kagame

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 16, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Madamu Jeannette Kagame, yagaragaje uburyo ijambo kwihangana (resilience) rifite igisobanuro kiremereye cyane mu Rwanda bitewe n’amateka y’Igihugu n’Abanyarwanda birinda kugaragaza igitebwe n’ubugwari mu byo baharanira gukora byose.

Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yabigarutseho ku wa Kane taliki 15 Nzeri 2022, ubwo yifatanyaga n’Abanyarwanda batuye cyangwa bakorera mu bihugu byo mu Majyaruguru y’i Burayi, mu biganiro byari bifite insanganyamatsiko igira iti: “Kuva mu Bunyantege nke ukagera ku Kwihangana.”

Yavuze ko iyo nsanganyamatsiko iboneye kuko, ishimangira igisobanuro gikomeye cy’urugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka, ati: “kwihangana ni ijambo rifite uburemere bukomeye mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati: “Kwihangana kuri mu mubyeyi, ufite umugongo ukomeye- urutirigongo rwe ruhorana imbaraga nubwo ahora yunama ubudacogora areba ubutaka yigeze kwirukanwaho, ariko kuri ubu akaba abufite- kugira ngo agaburire abana be.

Kwihangana kuri mu ntwari yatabarutse, atitaye ku ntambara cyangwa ihungabana yamusigiye, akanga guhunga ubu akaba yitaye ku muryango we mu ndangagaciro yize nyuma zirimo gufata inshingano, kwihesha agaciro n’ubunyangamugayo.”

Yakomeje avuga ko kwihangana kuri mu buyobozi iteka bugerwa amajanja, buterwa ubwoba kenshi, buzanwaho uburyarya n’ababurwanya batabanje gukora ubushakashatsi cyangwa bakagendera ku bihimbano bishingiye ku bantu bameze nk’Abanyarwanda… ariko bugahitamo kuguma ku ntego, imvugo ikaba ingiro ku baturage bukunda, bugahanga amahirwe atandukanye, bugatanga amahoro  kandi bukarinda agaciro kabwo.

Yakomeje agira ati: “Kuri twe kwihangana, muri make ni ikinyuranyo kiri hagati y’ubuzima n’urupfu, hagati yo gusubira inyuma n’iterambere. Mu biganiro nk’ibi, n’izindi ngamba zishyirirwaho kurandura urwango mu miryango yacu, turwanya kuba amateka yacu yijimye yakongera kwisubira.”

Madamu Jeannette Kagame yashimye abantu batandukanye bafashe ijambo muri ibyo biganiro, barimo abavuye no mu bindi bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Bufaransa, u Bubiligi n’u Rwanda biyongera ku bo muri Noruveje, Denmark na Finland.

Yabashimiye kuba bashyira imbaraga mu kumenyekanisha inkuru y’u Rwanda binyuze mu biganiro nk’ibi ndetse no ku makuru banyuza kuri “Radio Scandinavia” bashinze ikorera kuri You Tube, ati: “Uruhare rwanyu ni runini cyane, turabashimira.”

Yanagarutse kandi ku bumwe bumaze gushinga imizi mu Banyarwanda, bushingiye ku buyobozi bushyira imbere abaturage, ubwiyunge, kwishakamo ibisubizo no kwiyumvamo ishema ry’u Rwanda.

Yagarutse ku miryango Unity Club na Imbuto Foundation n’uruhare igira mu gushyigikira icyerekezo cy’Igihugu cyo kubaka iterambere rirambye kandi ridaheza, ndetse anashimangira uruhare rw’ibihugu by’Amajyaruguru y’i Burayi mu iterambere ry’u Rwanda mu myaka isaga 20 ishize.

Yagize ati: “Mu myaka ishize, twagize abanyeshuri basaga 200 barangije amasomo abahesha impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) muri Suwede bagarutse gutanga umusanzu wabo mu Rwanda. Vuba aha ubu bufatanye bwaragutse, aho ibigo byo muri Suwede ubu birimo kwishimira ikirere cyiza cy’u Rwanda mu bucuruzi, bakaba barimo guhitamo kuhagira icyicaro cyabo mu Karere.”

Yasoje ashimira Ikigo Living History Forum, abanyacyubahiro batandukanye, abafatanyabikorwwa, Umuryango Nyarwanda uba muri Diaspora yo mu bihugu by’Amajyaruguru y’Iburayi, n’Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga ryo muri Stockholm (KTH Royal Institute of Technology), bateguye ibyo biganiro.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 16, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE