Kwifatanya kw’imitwe ya politiki na FPR si intege nke- Kagame

Imitwe ya politiki yifatanyije n’Umuryango FPR Inkotanyi mu bikorwa byo kwamamaza umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame si uko ari ukubura intege ahubwo ni uko abishyize hamwe ntakibananira.
Umukandida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kamena 2024 mu gikorwa cyo kwiyamamariza kuyobora Igihugu mu myaka 5 iri imbere mu Karere ka Ngororero. Yashimiye abayobozi n’abanyamuryango b’imitwe ya politiki ifatanyije na RPF.
Yagize ati: “Gufatanya ntabwo ari intege nke ahubwo bigaragaza ubushake n’imbaraga nyimshi, iteka iyo abantu bashyize hamwe nta gishibora kubananira. Muri politiki hari ubwo abantu babyumva gutyo, ngo imitwe yafatanyije na FPR bakibwira ko byabananiye, ahubwi ni uko bashyize mu kuri babona ko dufatanyije, bagafatanya na FPR ibyagerwaho ni byinshi kurusha ko buri umwe yanyura inzira ye ashaka kugerageza ibyo ashaka kugerageza bamwe bigakunda, abandi bikanga, ariko iyo abantu bafatanyije birakunda.”
Yakomoje ku bajya bashidikanya kuri demokarasi y’u Rwanda, ko 100% ridashoboka kandi nyamara hari abayoborwa n’abatsinze kuri 15%, avuga ko ibikorwa bizabibasobanurira kuko ubwabyo byivugira.
Ati: “Hari abatajya batwumva, batumva u Rwanda ariko buhoro buhoro ibikorwa bizajya bibasobanurira. Biriya twavugaga mbere ngo 100%, hari abumva ko 100% atari demokarasi ariko Abanyarwanda bihitiramo, kandi bazabyumva kuko demokarasi, inzira turimo, ibyo tuzakora tariki 15 ni ibireba u Rwanda, ntabwo bibareba cyane bireba twe, dukora ibitureba.”
Yongeyeho ati: “Ngo 100% ishoboka ite? Ngo nta demokarasi ihari. Hari uwo nabajije ejobundi, ndamubaza nti ‘abayoborwa na 15% iyo ni demokarasi gute? Ugasanga n’ababatoye ni nka 30% by’abagombaga gutora. Iyo ni yo demokarasi? Ntimugakangwe na byinshi, bimwe birakangana ariko buriya bafitemo n’ubujiji.”
Umukandida Kagame yavuze ko abantu batagomba gukangwa n’ibyo kuko Abanyarwanda bazi aho bava n’aho bajya.
Ati: ‘Ntimugakangwe na byinshi kuko burya harimo n’ubujiji. Twe dukomeze inzira yacu, twe tuzi aho tuva, tuzi aho tuvuye mu myaka 30 ishize ndetse na mbere yaho sinirirwa mbisubiramo twe turareba imbere, turakomeza iyo nzira, twiyubake.”
Yibukije abantu ko Imana yabahaye Igihugu cyiza kandi Abanyarwanda bafite amahitamo yo gukora bakigira hadakomeje gutegerezwa abandi.
Ati “Abanyarwanda nk’ahandi muri Afurika hari igihe twamenyereye ubukene, ko tugomba kuba abakene, tugomba kubaho mu mwiryane, ko dutungwa na ba bandi ndetse n’Imana gusa ariko burya abo bandi bagutunga Imana yakuremye yagutunga, ariko njye ndimo gushakisha hagati aho kuki baba ab’Imana […] kuki ari abandi, bakaba ab’Imana gusa? Twe turi he? Natwe tugomba kwitunga. Abandi n’Imana bakagira aho bahera.”
Yagarutse ku bijyanye n’imibanire n’abandi anagaruka ku kuba Imana yarahaye byose Abanyarwanda
Yagize ati: “U Rwanda rwacu rero, amateka twubatse muri iyi myaka 30 ishize, icyangombwa ni uguhera ku ruhare rwacu. Ntibitubuza kubana n’abandi, ntibitubuza gufashwa n’abandi ndetse ntibitubuza ko Imana itwibuka ko turi abayo.
Imana yaduhaye byose; amaboko, iduha ubwenge, igihugu cyiza nk’iki usibye abaje bakagicamo ibice ariko dufite ibintu byiza duheraho, iyo nzira turimo, turashaka gushimangira iyo myumvire, y’imikorere yo kwikorera.”
Umukandida wa FPR Inkotanyi, Kagame yahumurije abatuye Ngororero, abizeza ko ibikorwa byo guhungabanya umutekano byakozwe n’abacengezi nyuma gato ya Jenoside, bitazongera ukundi.
Ku kijyanye n’umutekano kuko ari agace kigeze kwibasirwa n’abacengezi, yababwiye ko bitazongera byarangiye.
Yagize ati: “Twarafatanyije tubishyira iruhande ndetse twabishyize iruhande tubishyize iruhande, ntabwo byakongera rwose. N’abakomoka muri ibi bice nk’umwe cyangwa babiri bagana muri iyo nzira ubwabo turabihorera ngo bazitsinde, utiriwe wangiza imbaraga zawe.”
Yasoje abizeza ko abayobozi bazakomeza kuzuza inshingano zabo, agira ati: “Ntabwo tuzabatenguha nk’uko mutadutenguha.”
Amashyaka umunani ari yo PSD, PL, PDI, PDC, PPC, PSP, PCR na UDPR ni yo ashyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, akaba aherekeza Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Abitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza k’Umukandida wa FPR Inkotanyi bavuze ko inkoko ariyo ngoma ku ya 15 Kamena 2024.


