Kwibuka31: RGB yasabye abayobozi n’abanyapolitiki gufatanya kurwanya Jenoside

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 2, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwagaragaje ko abayobozi n’Abanyapolitiki mu nzego zitandukanye bakwiye guharanira kwimakaza ubumwe nka gahunda u Rwanda rwiyemeje hagamijwe gukumira ko Jenoside yakongera kuba ukundi.

Byagarutsweho ubwo abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku bufatanye n’abagize Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda Itari iya Leta (RCSP), Ihuriro ry’Imiryango Mpuzamahanga ikorera mu Rwanda (NINGOs), Ihuriro ry’Igihugu ry’Amadini n’Amatorero (RIC), hamwe n’Ishimi ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP Rwanda), bahuriraga mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Gicurasi 2025, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho abo bakozi batambagijwe mu bice bigize urwibutso basobanurirwa ubukana bwa Jenoside, bakaba banashyize indabo ku mva ndetse bunamira inzirakarengane zihashyinguye zisaga ibihumbi 250.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RGB, Dr Usengumukiza Felicien yasabye abayobozi n’abandi banyapolitiki mu nzego zitandukanye haba mu Rwanda no hanze, gukomeza kwimakaza ubumwe nka gahunda y’Igihugu, hagamijwe ko Jenoside itazongera kuba.

Yagize ati: “Ibyo dukangurira abanyapolitiki n’abandi bari mu miyoborere ni ukwimakaza amahoro, ubumwe n’imiyoborere iha agaciro buri Munyarwanda, dushishikariza buri muntu wese ukorera muri iki gihugu kumva ko ari yo mahitamo igihugu cyacu cyahisemo.”

Abayobora amadini n’amatorero bavuze ko kuba hari bamwe muri bagenzi babo, bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyamara bari bitezweho kwigisha ubuvandimwe, umuryango w’Imana, ari igisebo, bityo bakaba bariyemeje guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa yagaraje ko kwibuka bibaha umukoro wo guhangana n’ingebitekerezo ya Jenoside ikomeje no gukwirakwira mu Karere u Rwanda ruhereyemo.

Yagize ati: “Biduha umukoro wo gukomeza kwigisha abakiri bato, urubyiruko, kubigisha amateka igihugu cyacu cyanyuzemo, uburyo ingengabitekerezo yigishijwe n’uburyo yakwirakwijwe, kugira ngo tugendane n’imiyoborere y’igihugu cyacu ihuza Abanyarwanda.”

Yunzemo ati: “Natwe mu banyamadini tugakomeza kwigisha indangagaciro zacu z’Abanyarwanda, kuzirikana intege nkeya twagize, hanyuma ntitwongere kugwa muri urwo rwobo, aho tukavuga ngo hariya twarahize tuti ntibizongera ukundi”.

Murangira Theoneste, uhagarariye imiryango itari iya Leta, yavuze ko kuba Jenoside yarashobotse ari ikimwaro ku batuye Isi yose.

Yashimangiye ko imiryango itari iya Leta ikomeje gushyigikira ibikorwa byose bigamije kubaka igihugu cyasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Igikorwa nka Jenoside gisiga sosiyete yose ihungabanye, hari byinshi bigomba gukorwa mu gusana imitima kugira ngo abantu bongere babane, n’iyo mutahuza ibitekerezo ntibivuga ko mugomba gutemana.

Tukigisha ko hagomba kubaho ubutabera nyabwo, dukumira, tunahangana n’abafite imvugo z’urwango, n’abahakana Jenoside bongereye umurego muri iyi minsi, icyo bagambiriye ni ugukomeza umugambi wa Jenoside duharanira ko ibyo bintu bitazashoboka.”

Bunamiye inzirakarengane zishyinguye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa yavuze ko bakomeje kwigisha urubyiruko ububi bwa Jenoside kugira ngo itazasubira
Basobanuriwe ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, mu 1994, biyemeza guharanira ko itazasubirana ukundi
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 2, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE