Kwibuka30: Nyange hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 300

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyange mu Karere ka Ngororero hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 300 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mata 2024 cyo kwibuka no kunamira Abatutsi bishwe mu 1994, urwo rwibutso rusanzwe rushyinguyemo abagera ku 7 856.
Iyo mibiri 300 yashyinguwe mu cyubahiro yabonetse mu Murenge wa Murundi wo mu Karere ka Karongi, Ndaro na Nyange yo mu Karere ka Ngororero.
I Nyange ni ho imbaga y’Abatutst bari bahungiye mu Kiliziya Gatulika ya Nyange bizeye kuharokokera, nyuma uwari padiri mukuru wayo akayibarituriraho akoresheje imashini ya kateripirali.

Umutangabuhamya Emerita Nyirurugo yavuze ku nzira y’umusaraba yanyuze we na bagenzi be bahigwagwa, uburyo barituriweho Kiliziya akaza gusohoka mu mirambo.
Yashimiye Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu, ingabo zatumye barokoka Jenoside, ubu bakaba bageze aheza biyubaka.
Yagize ati “Twashibutseho amashami yatanze imbuto; ubu turatanga umuganda ugaragara mu kwiyubakira urwatubyaye.”
Umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wagarutse ku bukana bwaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ngororero, agaya Padiri Seromba Athanase wahitanye ‘intama zari zamuhungiyeho aho kuzirokora’.

Yanavuze ku mbwirwaruhame y’umunyapolitiki Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya igakongeza ubwicanyi mu Karere kose.
Yagize ati: “Amacakubiri yimitswe mu Rwanda mu gihe cya Repubulika ya 1 n’iya 2 aho Abanyarwanda bamwe batangiye gucengezwamo inyigisho mbi zibakangurira kwanga abavandimwe babo. Iyo Politiki mbi yakomeje guhemberwa igeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Yasabye buri wese kwirinda amacakubiri, abashishikariza no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati: “Buri wese asabwa kugendera kure amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ni uruhare rwa twese mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Minisitiri Dr Mujawamariya yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi agira ati: ” Muhumure dufite Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu buhora buzirikana umutekano n’Iterambere by’abagituye”.
Yanabashimiye ubutwari bwabaranze ubwo bangaga guheranwa n’agahinda ahubwo bakarwana urugamba rw’iterambere bubaka u Rwanda.
Dr Mujawamariya yihanganishije abarokotse Jenoside abasaba gutwaza baharanira kubaho neza.
Yasabye kandi abaturage guharanira kuba umwe bamagana ingengabitekerezo ya Jenoside no kwirinda imvugo n’ibikorwa bibi bisesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyitabiriwe kandi na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Dushimimana Lambert, intumwa za MINUBUMWE, IBUKA na AVEGA, Komite Nyobozi z’Uturere twa Karongi na Ngororero, Abajyanama mu Nama Njyanama z’uturere twombi, itsinda ry’Abadepite n’Abasenateri, Abayobozi b’inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara n’Uturere twombi n’abaturage batwo.
Hari kandi n’itsinda ry’Abashinjacyaha b’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) ryari rikuriwe na Ewan Brown ushinzwe gushakisha abakoze ibyaha batarafatwa.





