Kwibuka30: Kayonza hibutswe abahoze ari abakozi b’Amakomini

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, yavuze ko kwibuka abari abakozi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigaragaza uruhare rw’ubuyobozi bubi bworetse imbaga y’Abatutsi, kuganisha igihugu ahabi no kudaha agaciro ikiremwa muntu.
Ibi ni ibyagarutsweho ku wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2024, ku Biro by’Akarere ka Kayonza hari kubera igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 abahoze ari abakozi b’izari Komini Kayonza, Kabarondo, Rukara, Kigarama na Muhazi zahujwe zikaba Akarere ka Kayonza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyari Komini Kayonza yayoborwaga na Senkware Celestin, Kabarondo yayoborwaga na Ngenzi Octavien, Rukara yayoborwaga na Mpambara Yohani, Kigarama yayoborwaga na Mugiraneza Emmanuel na Komini Muhazi yayoborwaga na Nkurunziza Jean Claude (yari amaze igihe gito yeguye, Komini ihawe kuyoborwa n’ishyaka rya MDR).
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagaragaye abayobozi n’abakozi bagize uruhare muri Jenoside bica abo bakoranaga, abandi barameneshwa bahunga igihugu.

Yasabye abayobozi kuvuga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uko bikwiye no kuyandika, kuko hari abayagoreka bashaka guhisha ukuri no kuyavuga uko atari bityo ko abazi amateka bagatanga n’ubuhamya bikwiye gusigasirwa bikabikwa.
Yagize ati: “Dufite inshingano zo kuvuga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uko bikwiye, tukayandika; kuko harageze ko dushyira imbaraga mu kwandika ayo tugezwaho mu buhamya n’ibiganiro bikabikwa neza.”
Yongeyeho ati: “Abayatubwira yambukiranya ibihe bitandukanye bari gukura (gusaza) kandi tubafite uyu munsi. Ni ngombwa ko duhangana n’abashaka kuyagoreka kuko twe dufite abayabayemo kandi bazi ukuri. Urubyiruko cyane cyane mukwiye gukoresha imbuga nkoranyambaga kandi ntibatugorekera amateka hari abaduha ukuri.”
Nyemazi yavuze ko uruhare rw’ubuyobozi bubi bwatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitandukanye na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagaruye ituze n’ubumwe mu Banyarwa kandi ikababanisha mu mahoro.
Yagize ati: “Ingabo za RPA/FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse zubaka igihugu cyacu kigera ku iterambere kiriho uyu munsi wa none. Leta yacu ishyira imbere gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, Ndi Umunyarwanda n’izindi gahunda zibanisha neza Abanyarwanda no kubateza imbere kandi turabishima.”

Mu kiganiro ku mateka ya Jenoside cyatanzwe na Murigo Emmanul yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe igihe kinini higishwa inyigisho z’urwango, ubwoko, ivangura n’amacakubiri mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye mu mashuri, mu nzego z’ubuyobozi, mu kazi n’ahandi. Ibi ngo byagendanaga n’ivangura ndetse n’itonesha rishingiye ku moko, ironda karere, icyenewabo n’ibindi.
Yavuze kandi ko mu nzego z’imirimo, abantu bashyirwaga mu kazi hashingiwe ku kimenyane, amoko n’aho umuntu akomoka aho gushingira ku bushobozi n’ubumenyi bw’umuntu. Ibyagendanaga n’itoteza no kwirukana mu kazi Abatutsi.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didas yashimiye Leta y’u Rwanda itanga umwanya wo kwibuka abahoze ari abakozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Abo twibuka babayeho mu buzima bugoye bijyanye na politiki igihugu cyari gifite (Politiki y’ivangura), abantu bacikirije amashuri batabishaka, birukanwa mu kazi, bafunzwe mu byitso, barakubiswe, baratotejwe n’ibindi bibi kugeza ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi iba bakabica.”
Ubuyobozi bwa Ibuka bushimira ingabo za RPA/FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame zihagarika Jenoside zituma ubuzima bw’Abanyarwanda bugaruka.
Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagaruye ubumwe, isana u Rwanda rwari rwarashegeshwe, Inkiko Gacaca, kubaka igihugu kitari gifite ubukungu n’amafaranga, gucyura impunzi n’ibindi bituma Abanyarwanda basenyera umugozi umwe.
Abari abakozi ba Leta bari mu makomini yahujwe akavamo Akarere ka Kayonza, 12 ni bo bamaze kumenyekana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

