Kwibuka30: Havuzwe ku bugome bw’uwahoze ari Padiri Munyeshyaka (Video)

Uwarokokeye kuri St Famille Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, azi neza uwahoze ari Padiri Munyeshyaka Wenceslas. Abatanga ubuhamya bavuga ko yahoranaga imbunda nto ku itako kandi akaba yarajyaga akingurira Interahamwe ngo zinjire zice Abatutsi bari barahungiye muri St Famille.
Mu buhamya bwa Masengo Rutayisire Gilbert warokokeye kuri St Famille, avuga ko uyu wabaye umupadiri Vatican ikaza kumwambura ikanzu, yicaga Abatutsi ndetse akanafata ku ngufu abagore n’abakobwa.
Ahamya ko Munyeshyaka yari umuntu ukunda igitsina gore n’ababashaga kuza muri St Famille yashakaga kubasambanya.
Ati: “Urugero; hari umwana witwaga Hyacènthe twitaga ngo ni Miss, yamwinginze incuro nyinshi ngo baryamane aramwangira bitabujijwe ko abo baryamanye babayeho, nta mpamvu yo kubavuga ariko uwo mwana tariki 17 Kamena 1994, umujandarume wari uri ahangaha yaramubwiye ngo Padiri yagutanze, aragenda abwira Mama we Roza ngo Padiri yantanze uyu munsi ndapfa […].
Umwana yaragiye ageze imbere ya Padiri Munyeshyaka aramubwira ngo nakwifuje kera none uyu munsi sinkushaka umwana arahindukira agaruka ava kwa Padiri bahita bamurasa ku zuru ahita yikubita hasi Mama we areba, aragenda amushyira ku bibero bye, ahita apfira ku bibero bya nyina.
Yabwiye Col Renzaho Tharcisse ngo wa mbwa we, nyica nanjye kuko wanyiciye umugabo, unyicira abahungu banjye n’aka narinsigaranye urakishe, Renzaho Tharcisse aramubwira ngo uzicwa n’agahinda, uwo mubyeyi yagiye muri Canada agwayo kubera agahinda.”
Yizera ko Jenoside ari icyaha kidasibangana. Ati: “Turimo guharanira ko uwo mugabo yazaza akabazwa amaraso y’abatutsi biciwe hano, akabazwa n’uwo mwana Hycènthe twitaga ngo ni Miss. Yari Padiri ku izina ariko yari Interahamwe butwi kimwe na shebuja Nsengiyumva.”
Amakuru avuga ko n’aho yageze mu Bufaransa naho yazize gukunda abagore kuko yavuganye n’umugore we amusaba ko babyarana undi mwana wa Kabiri Vatican irabimenya, iramwirukana.
Masengo avuga ko umwihariko wo mu Murenge wa Muhima ari uko ababyeyi ari bo batanga ubuzima ariko abayoboraga Segiteri Rugenge na Muhima bari abagore, ni bo bambuye ubuzima Abatutsi.
Avuga ko Ababyeyi be bajyaga bamubwira ko Abatutsi mu 1959 bahungiye kuri za paruwasi bagirirwaga ubuntu ntibicwe.
Avuga ko umupadiri witwaga Wencislas Munyeshyaka wayoboraga Paruwasi St Famille afashijwe na Musenyeri Nsengiyumva Vincent, bishe Abatutsi batagira ingano.
Ati: “Hari ubwo mu mirwano hari igisasu cyavuye ku Gisozi kiraza kigwa hano hepfo kuri St Famille, hari impunzi zavuye ku Gisozi zahunze inkotanyi, Nsengiyumva Vincent wari no muri Komite ya MRND aca ahangaha kuri St Famille, aca kuri St Paul aramanuka aragenda ajya kureba aho icyo gisasu cyaguye, ajya kunamira abahutu bari bari hano kuri St Famille bari barahunze Inkotanyi ku Gisozi.
Icyo gihe yaravuze ngo ‘Ingoma idahora yitwa igicuma’ icyo ni ikigaragaza ko ba bantu bari barafashije abatutsi kubaho muri 1959 ahubwo ari bo babishe mu 1994.”
