Kwibuka29: Uwimana yavuze uko yacunagujwe na mbere ya Jenoside

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 13, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Uwimana Ernestine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuka ku Muyumbu mu Karere ka Rwamagana mu cyahoze ari Komini Bicumbi.

Avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye yarashakiye umugabo mu cyahoze ari Komini Kanombe i Rusheshe mu 1989. 

Avuga ko mu myaka ya 1990 yahizwe cyane. Ni ubuhamya yagarutseho ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Asobanura uko yacunagujwe mbere yuko Jenoside yakorewe Abatutsi iba.

Ati: “Barambwiye ngo naje gushyingirwa hano nzanye n’Inkotanyi, udukandagiza imodoka n’amapikipiki utubeshya kandi uzanywe n’Inkotanyi”.

Mu buhamya bwe avuga ko kiriya gihe byari biteye ubwoba (Mbere ya Jenoside) ko yajyaga mu isoko i Kabuga bakaza bakamwireshyeshyaho.

Igihe kimwe ari mu isoko rya Kabuga, yari yambaye urunigi yashyingiranywe bararumunigisha ariko Imana iramurokora asubira mu rugo.

Ati: “Ku buryo abacuruzi bari bari hariya i Kabuga, hari abagabo bari barashobowe bakambwira bati se wa kanyagwa we i Rusheshe uzahaba ute? Nti ni Imana izanyiragirira”.

Avuga ko bashatse kubicira i Kabuga habaye mitingi (inama) agiye kubona abona abantu barimo bariruka ngo impuzamugambi zirabamaze.

Avuga ko yahuye n’akaga gakomeye kuko ngo yarahagararaga Interahamwe zikavuga ngo arazisumba.

Ati: “Nanyura muri Kabuga bakavuga ngo dore imihoro baduhaye ngo i Bugesera batemye nka bariya, twebwe imihoro baduhaye tuzayimaza iki? Ngo ariko nta cyo tuzayijyana mu rufunzo.

Mbese muri make nari narabuze uruhagarariro noneho najya mu misa bikaba uko, nagera ku bantu ngo ngaho manika amaboko wo gatsindwa we […]”

Uwimana avuga ko yabanye n’imvubu mu rufunzo rwa Nyabarongo agashimira Inkotanyi zamurokoye, kuri ubu akaba yarashoboye kurokoka akongeraho ko yanashyingiye akaba yarashibutse.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 13, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE