Kwibuka 31: U Bubiligi ntibuzabuza abibuka kwibuka- Dr Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yagarutse ku mijyi imwe yo mu Bubiligi irimo uwa Liege ifitanyije n’ubuyobozi bw’icyo gihugu yatangaje ko itazibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimangira ko bitazabuza abashaka kwibuka kubikora bayituyemo.
Yabikomojeho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyagaruka ku myiteguro y’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr. Bizimana yibukije ko tariki ya 16 Mutarama Umuryango w’Abibumbye (Loni) wafashe icyemezo ko itariki ya 7 Mata buri mwaka, ibihugu byose bihuriye muri uwo muryango bigomba kwibuka no kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ati: “Ni inshingano rero ya buri gihugu, bivuze ko buri gihugu gifite inshingano yo kubahiriza uwo munsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ntabwo ari u Rwanda rubishyiraho.”
MINUBUMWE yijeje ko u Rwanda ruzakurikirana niba ibyo bikorwa byubahirizwa, aho bidakozwe, ibihugu bizatange ibisobanuro ku mpamvu yabyo.
Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko mu igenzura u Rwanda rwakoze rwasanze nta hantu mu bihugu by’amahanga hari ibikorwa bishobora kubangamira ibikorwa byo kwibuka usibye mu Bubiligi.
Ati: “Turimo turabona imijyi mikeya yo mu Bubuligi ivuga ko kwibuka hari aho bitazakorwa, bishyigikiwe na Leta y’u Bubiligi, kuko abazabikora babikora ku giti cyabo, ko Leta kubikirikirana itazabikora.”
Yongeyeho ati: “Ariko ntibabuza abantu kwibuka ni ukubabuza mu buryo bwihishiriye. Kubwira abantu ngo bazibuke ariko ntubahe inzego z’ubutekano birerekana ko harimo ikibazo.”
Icyakora yavuze ko amakuru MINUBUMWE ifite ari uko izo nenge zitari mu mijyi y’u Bubiligi hose.
Dr. Bizimana agaragaza ko aho batazibuka ari mu Mujyi wa Liege, Burge, ariko ko mu Murwa Mukuru w’u Bubiligi, Bruxelle bazibuka.
Yavuze ko muri Bruxelle hateganyijwe ibikorwa byo kwibuka birmo n’urugendo rwo kwibuka.
Minisitiri Dr. Bizamana kandi yanagarutse ku gihugu cy’u Bufaransa na ho hagaragaye ibikorwa biganisha ku kubangamira ibikorwa byo kwibuka aho hari hateguwe igitaramo cy’umuhanzi w’Umunyekongo byari byahujwe n’itariki ya 7 Mata.
Hashize iminsi Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa wamaganye icyo igitaramo cy’umuhanzi Maître Gims w’umunyekongo, cyari cyahawe inyito yo kujijisha ko bagiye gukusanya inkunga igenerwa abana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bababaye, nyamara ari inzira yo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri Dr. Bizimana ati: “Bateguye igitaramo cy’indirimbo zabo, kugeza ubu ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kwimura itariki kizaberaho.
Yunzemo ati: “Bakomeje guhanyanyaza bajya mu nkiko kuri ubu, urukiko na rwo rwafashe icyemezo ko gukora igitaramo ku itariki yo kwibuka, bibangamiye icyo cyemezo mpuzamahanga, bitazaba.”
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yatangaje ko u Rwanda nta mpungenge biruteye ko ibyo bikorwa birimo kubera mu mahanga byazabangamira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu mwaka wa 2024, Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Bubiligi bwagaragaje ko bufite amadosiye 49 y’abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imyaka 30 yari ishize ihagaritswe.