Kwibuka 31: RDC yanywanye na FDLR yadukiriye gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu gihe habura icyumweru ngo u Rwanda n’Isi yose bibuke ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahinduye uburyo bwo gupfobya no gusiga icyuhagiro ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi.
Mu buryo bushya bwo guhisha ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubwicanyi bukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi, n’akarengane kamaze imyaka ikabakaba 30 ishize, Guverinoma ya Congo ikomeje gushyira imbere igihuha cya Jenoside (Genocost) yita ko yakozwe n’u Rwanda muri icyo gihugu.
Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatangaje ko iyo Genocost yatwaye ubuzima bw’abaturage basaga miliyoni 10 mu myaka isaga 20 ishize, avuga ko bishwe n’u Rwanda ndetse n’inyeshyamba za M23 mu Burasirazuba bwa RDC.
Ku wa Mbere tariki ya 31 Werurwe ni bwo Perezida Tshisekedi yatangarije i Kinshasa ko Genocost yatangijwe n’urubyiruko rw’Abahezanguni b’Abanyekongo kuri ubu yemewe na Guverinoma nka Jenoside yakorewe Abanyekongo.
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida Stephanie Nyombayire, yatunguwe n’uko iryo pfobya rya Jenoside rikozwe na Guverinoma ya RDC mu gihe u Rwanda n’Isi yose babura icyumweru ngo bifatanye ku Munsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Icyumweru kimwe gusa kibura ngo ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ingirwabayobozi muri RDC bashyize umucyo ku byo dusanzwe tubaziho ko ihakana rya Jenoside ryamunze Politiki ya RDC.”
Yakomeje avuga ko nyuma y’imyaka irenga 30 icyo gihugu cyatsinzwe aho giha urwaho imitwe yitwaje intwaro kubera ko abayobozi bahugiye mu gusahura imitungo y’Igihugu bakajya kugura imiturirwa mu Bubiligi, igihugu cyongeye guhimba ibikangisho bishya ku Rwanda.
Ati: “RDC yavuye ku gukangisha ko nihagira ikiba gito azatera u Rwanda (a la moinder escarmouche), amanuka hasi kurushaho ahimba Jenoside mu gusiga icyuhagiro ukunanirwa kwabo. Igihugu cyinjije mu ngabo Abajenosideri ba nyabo ba FDLR cyatangiye gutumiza inama za Jenoside. Ni mu gihe gikomeje kwima abaturage bacyo uburenganzira, kibakubita, kibica no kubatwikira mu mihanda ya Kinshasa bahorwa uko basa gusa.”
Yakomeje avuga ko ubwo buryo bukoreshejwe na Guverinoma ya Kinshasa mu kurushaho kwihunza inshingano zo gukemura ibibazo byabaye akarande, bahindura abicwa abanyabyaha, no kuyobya uburari ku murimo ukenewe wo gushaka igisubizo kirambye cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Yakomeje agira ati: “Ubu ni ubundi buryo RDC itangije bwo kwihunza inshingano, guhindura abahigwa abanyabyaha, no kuyobya uburari ku murimo wa nyawo wo gushaka igisubizo kirambye. Kutagira isoni ntibigira umupaka koko…”

Impuguke mu bya Politiki, gukumira no kurwanya Jenoside, bahamya ko Perezida Tsisekedi na Guverinoma ye batangiye uburyo bushya bwo guhakana Jenoside no kuyipfobya bahindukiza ibikorwa bakora bakabigereka ku bandi, ari na byo byagiye bikoreshwa mu mateka y’abakoze Jenoside ku Isi.
Kugereka ku Rwanda ubwicanyi bukorerwa Abanyekongo babibona nk’umugambi wagutse wo kugerageza kwihunza inshingano zo gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC bihishe inyungu z’amahanga na bamwe mu bayobozi b’icyo gihugu.
Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo, yavuze ko abapfuye muri RDC n’abakomeje gupfa biterwa n’abayobozi b’icyo gihugu. Ati: “Abo bayobozi ni bo ntandaro kandi ntibakwiye kuba bashakisha inzitwazo cyangwa ngo ibibazo babishakire ahandi. Ni bo kibazo. Impinduka yose cyangwa igisubizo ni na bo kizavamo.”
Akomeza ahamya ko abapfuye, abakurwa mu byabo n’impunzi zibarirwa mu mamiliyoni, bakwiye gushyirwa ku mutwe w’abayobozi ba Congo kugeza n’uyu munsi bataragaragaza ubushake na buke bwo gukemura ikibazo ahubwo bagakomeza amakinamico ku bwinshi.”
Abakurikirana ibya Politiki yo mu Karere bakomeje gutungurwa n’uburyo Tshisekedi akomeje guhishira ukuri akigaragaza nk’intwari y’ubutabera mu gihe mu mvugo zabo badahwema gushyira imbere imvugo z’urwango ku baturage babo, imigambi yo gushoza intambara no kwinangira ku birebana no gushaka igisubizo kirambye.
Basanga kandi imvugo za Tshisekedi no gutegura ibikorwa byo gupfobya bifitanye isano no kuba yariyemeje gukorana bya hafi n’umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.
Raporo zagiye zitangazwa mu bihe bitandukanye zigaragaza ko abo bajenosideri bahawe imyaya ikomeye mu gisirikare ndetse no muri Politiki, ari na bo bahembereye urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside biganisha ku kuba Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 31 ishize ishobora kongera gukorwa n’abananiwe kuyisoza mu Rwanda babonye ijuru rito muri RDC.