Kwibuka 31: Nyiranyamibwa yashimiye Inkotanyi zarokoye Abatutsi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 4, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuhanzi umenyerewe mu njyana gakondo n’izifashishwa mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yashimiye Inkotanyi zarokoye abari basumbirijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mubyeyi ni umwe mu babuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi kimwe n’abandi Batutsi bari mu gihugu icyo gihe.

Yabigarutseho kuri uyu wa 04 Gicurasi 2025, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo kwibuka abana n’abagore biciwe ku Ibambiro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kibirizi ho mu Karere ka Nyanza.

Ubwo yari amaze kuririmba, yashimiye ingabo zari iza RPA zabohoye Igihugu zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Yagize ati: “Tuzajya duhora twibuka twiyubaka, Jenoside yakorewe Abatutsi ntizasubira. Dufite ingabo zakuye iki Gihugu mu mwijima zikagisubiza mu mucyo.”

Nkotanyi zacu, ngabo z’Igihugu cyacu dukunda, Imana ijye ibahora iruhande, muragahorana intsinzi. Imana iyobore intambwe zanyu, ibarinde gusitara, nimwikanga ibahumurize turabakunda, iyo tutabagira ntituba duhagaze ahangaha.”

Nyiranyamibwa, mu kwifatanya n’abatuye Kibirizi kwibuka abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo Nyanza Ntuzazima,Mama, Ese Mbaze Nde, Uraho Rwanda n’izindi.

Uretse gushimira ingabo zahagaritse Jenoside, Nyiranyamibwa ni umwe mu bahanzi bakoresheje inganzo yabo igaherekeza ingabo za RPA zarwanaga urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside, bikaba bigaragararira mu zindi ndirimbo ze nka Indege irahinda’, zaba’, ‘Gira ubuntu’, ‘Turaje’, ‘Nimuberwe bakobwa n’izindi.

Mu biganiro bitandukanye Nyiranyamibwa yagaragaje ko indirimbo ahimba zo kwibuka atazifata nk’ubuhanzi gusa, ahubwo abifata nk’uburyo bwo gusohora ibyo yabonesheje amaso ye ubwo yari atashye mu Rwanda akakirwa n’imirambo y’abe n’abandi Batutsi bishwe.

Nyiranyamibwa Suzan yashimiye Inkotanyi zarokoye abari basumbirijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 4, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE