Kwibuka 31:  Kampala University yikomye abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi 

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 26, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ubuyobozi bwa Kampala University yo mu gihugu cya Uganda, bwamaganye abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, buvuga ko baba birengagiza amateka yivugira.

Ubwo buyobozi bwasabye Abanyafurika gufatanya n’u Rwanda kurwanya icyo ari cyo cyose cyahembera urwango rwatuma Jenoside yongera kuba aho ari ho hose. 

Ni ibikubiye mu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kamena 2025 ubwo abagize Inama y’Ubutegetsi y’iyo Kaminuza basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Visi Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza ya Kampala, Rashida Kateregga, yabwiye itangazamakuru ko abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi baba birengagije ko amateka yayo yivugira.

Yagize ati: “Twaje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kugira ngo twirebere ibyabaye kandi twifatanye n’Abanyarwanda kwibuka.”

Yaboneyeho kunyomoza abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ashimangira ko ibimenyetso byemeza ko yabaye. 

Yagize ati: “Ibyo twabonye hano biragoye ko wabihakana, ibimenyetso birigaragaza ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nta muntu ukwiye kubihakana.”

Kateregga yasabye Abanyafurika kwigira ku Rwanda barwanya icyo ari cyo cyose cyatera Jenoside kandi bakanigira ku budaheranwa bw’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Ibyabaye birababaje, ariko Abanyarwanda babashije gukomera bariyubaka, bakomeza gufatanya kubaka igihugu cyabo. Rero uwo mwuka w’ubufatanye, wo kubabarira,buri muntu wese akwiye kubyigiraho.”

Mugenzi we Muhamad Kateregga, yavuze ko mu 1994 inkuru yamusanze mu gihugu cya Uganda ko hari abantu b’inshuti ze bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Icyo gihe nari muto, ubu rero ndazirikana ibyo bibi byabaye ku kiremwamuntu. Twifatanyije n’abaturage b’u Rwanda babuze imiryango yabo abavandimwe, kandi dukomeje kubifuriza iruhuko ridashira.”

Yakomeje agira ati: “Ubutumwa naha urubyiruko rw’Abanyafurika, nimureke dushyire hamwe twunge ubumwe, turwanye ko aya mateka atazasubira. Kandi dushyize hamwe twakuba Isi nziza irimo amahoro”.

Iyi Kaminuza ya Kampala Universtity irateganya gufungura ishami mu Rwanda.

Mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihugu cya Uganda habereye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bajugunywe mu migezi yo mu Rwanda amazi akabatembana akabageza mu kiyaga cya Victoria, ubu bakaba bashyinguye mu nkengero z’iki kiyaga.

Muri rusange, muri Uganda hashyinguye abazize Jenoside yamorewe Abatutsi mi 1994 babarirwa mu 10 983 mu nzibutso 3 zirimo urwa Ggolo rwo mu Karere ka Mpigi rushyinguyemo 4 771, urwa Lambu mu Karere ka Masaka rushyinguyemo 3 337 n’urwa Kasensero mu Karere ka Rakai rushyinguwemo 287.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 26, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE