Kwibuka 31: Impuruza ku bari abanyeshuri bakekwaho Jenoside bacyidegembya 

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 15, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigaga mu Ishuri ry’Ubuhinzi n’Amashyamba rya Nyamishaba (EAFO Nyamishaba) barasaba guhabwa ubutabera ku bo biganaga bakekwaho uruhare muri Jenoside bacyidegembya. 

Abatanga ubuhamya bavuga ko hari bagenzi babo basaga 30 baturukaga mu bice by’intambara bo muri Perefegitura ya Byumba na Ruhengeri, bagumye ku Kibuye, akaba ari na bo bahamagaye Interahamwe ziza kwica abo biganaga banafatanya na zo.

Nyiratunga Epiphanie wigaga mu mwaka wa 6 muri EAFO Nyamishaba, yasobanuye uburyo abanyeshuri bavaga muri ibyo bice byarimo intambara basigaraga ku ishuri abandi bagiye mu biruhuko. 

Mu gihe na we yari mu basigaraga mu gihe cy’iburuhuko, ubugambanyi bwa bagenzi babo bwabaye yahawe uruhushya rwo gusura imiryango ye. 

Yabigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 15 Mata 2025, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Ishuri Rikuru ry’imyuga (RP Karongi) ahahoze iryo shuri.

Uwo Nyuratunga yibuka mu babagambaniye ni Rwagitinywa Vincent bikekwa ko yaba yarahungiye muri Uganda amaze kumenya ko ayo makuru ari gukusanywa, akaba yari Agoronome w’Umurenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare.

Hari kandi Mupenzi Vincent, w’i Ngarama  mu Karere ka Gatsibo, bivugwa ko n’uyu munsi ari ho atuye akaba yidegembya. 

Haza n’undi witwa Ndahiro, Mbarubukeye Thomas na we wo muri Gatsibo bikanakekwa ko ari na ho akorera, ndetse ngo hari n’abandi bacyibukiranya. 

Ati: “Bavugaga ko bahorera imiryango yabo yari ibayeho nabi mu nkambi y’abakuwe mu byabo yari i Nyacyonga, ko ngo bari baravanywe mu byabo n’Inkotanyi.”

Yakomeje ahamya ko bifuza ubutabera kuko bakeneye ko ukuri kose kwashyirwa ahagarara, by’umwihariko ukurebana n’abo bimukira bari bahungiye ku Kibuye. 

Mutemberezi Jean wari umukozi mu rwuri rw’inka rw’ishuri akaba yararokowe  n’uwari umucungamutungo, avuga ko byose byabaga abireba.

Abo banyeshuri bavugwaho kuba bari bafite umujinya baterwa n’uko abandi batahaga bo ntibatahe, bakabigereka ku Nkotanyi zafashe ibice by’iwabo n’Abatutsi ba Kibuye bakaba bagomba kubiryozwa.

Ati: “Abanyeshuri basigaraga bose hamwe bari 33. Abaturage batangiye guhungira hano ku wa 11 Mata, buzura ikibuga cyose cy’iri shuri.

Bamwe muri abo  banyeshuri barangwaga n’ubugome bukabije n’ivangura. Bagiye kuzana Interahamwe ziratugota ku wa 15 Mata, ari wo munsi watubereye mubi cyane hano i Nyamishaba.”

Uwo munsi ngo ni bwo igitero cyagabwe ku ishuri cyishe Abatutsi bari bahahungiye hafi ya bose, bamwe babajugunya mu kiyaga cya Kivu, abandi bacukura icyobo babajugunyamo.

Avuga ko bwakeye ku wa 16 bagakomeza, abo banyeshuri barabakurikirana, n’abashakaga kwambuka amazi ngo bajye hakurya bakabatsinda mu Kiyaga cya Kivu. 

Asaba n’abari bahari batagize uruhare muri Jenoside kwigaragaza bagatanga amakuru ya nyayo y’ibyahabereye, bakanagaragaza ahajugunywe imibiri y’abicwaga, ibonetse igashyingurwa mu cyubahiro.

Ntukanyagwe Jean Laurent wungirije uhagarariye Ibuka mu Karere ka Karongi, avuga ko kubera amateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamishaba, Leta y’u Rwanda yemeje ko urwibutso rwaho rwashyinguwemo abasaga 3.400 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwahaguma.

Mu mibiri itaraboneka harimo iyajugunywe mu Kiyaga cya Kivu, bityo ku munsi wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi bashyize indabo mu kiyaga.

Ati: “Mwumvise ko hari amakuru menshi ya hano duhawe na ririya tsinda ryaje kwibuka bamwe bakaba ari ubwa mbere bari baje, yanagarutsweho mu buhamya bw’uwarokokeye hano. Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zabyumvise, kandi mwumvise ko byavuzwe ko bamwe bari mu mirimo hirya no hino mu gihugu.”

Yagaragaje impungenge ko kubakirikirana bidindijwe hari ababimenya bagacika, kandi bakwiye gushyikirizwa ubutabera.

Manirambona Léonard, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo wa RP Karongi, avuga ko hari gukorwa ubushakashatsi ngo amakuru y’ibyabereye i Nyamishaba yose amenyekane.

Ati: “Ubu bushakashatsi buzaduha ukuri neza, cyane cyane ko tunagize amahirwe andi makuru akaba atangiye kuboneka, turizera ko byose bizamenyekana.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco, yijeje ko iki kibazo gikurikiranwa byihuse, abagiye bagarukwaho bagashakishwa aho bari hose haba mu gihugu cyangwa hanze yacyo.

Ati: “Amakuru aragenda ahuzwa n’andi, aho bari hose uwakoze icyaha ntazacika ubutabera nubwo yaba ari mu mahanga.”

Guverineri Ntibitura Jean Bosco yashimiye iri tsinda ry’abize muri EAFO Nyamishaba ryatanze amakuru agiye gufasha mu bushakashatsi ku byabereye muri iri shuri, haba muri Jenoside na mbere yaho.

Imiryango ifite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamishaba ibunamira.
Abayobozi bifatanya n’abaturage n’abiga muri RP Karongi mu rugendo rwo kwibuka
Guverineri Ntibitura Jean n’Umuyobozi wa RP Karongi wungirije ushinzwe amasomo Manirambona Léonard bacana urumuri rw’icyizere
Mutemberezi Jean warokokeye muri EAFO Nyamishaba atanga ubuhamya bw’ibyahabereye
Uhagarariye Ibuka wungirije mu Karere ka Karongi Ntukanyagwe Jean Laurent avuga ko nka Ibuka bifuza ko abashyizwe mu majwi bakurikiranwa
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 15, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE