Kwibuka 31: ‘Amahanga afitiye inzigo RPF Inkotanyi yahagaritse Jenoside’

Imyaka 31 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, ariko ingengabitekerezo yayisasiye iracyazenguruka mu bihugu byo mu Karere n’ahandi, ndetse bisa nk’aho abayimakaje muri iyo myaka abenshi amahanga abashyigikiye, mu gihe ari icyaha gihanwa n’amategeko mpuzamahanga.
Ku rundi ruhande, Umuryango FPR Inkotanyi watangijwe n’abayoboye urugamba rwo guhagarika iyo Jenoside no kubaka Igihugu kizira amacakubiri mu myaka 31 ishize, basa n’abakuruye inzigo ihoraho mu Muryango Mpuzamahanga.
Mu Nama Mpuzamahanga ku Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabereye i Nairobi muri Kenya, impuguke, abanditsi n’abashakashatsi mu bya Politiki zongeye kugaruka ku muzi w’irandaranda ry’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karerere u Rwanda ruherereyemo.
Iyo nama mpuzamahanga yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Mata 2025, yitabiriwe n’abasaga 500 barimo abadipolomate, abanyeshuri, umuryango w’Abanyarwanda baba muri Kenya n’inshuri z’u Rwanda.
Abatanze ibiganiro ni impuguke mu bushakashatsi, amategeko, Politiki n’amateka nka Prof Patrick Loch Otieno (PLO) Lumumba ukomoka muri Kenya, umushakashatsi mu bya Politiki Lonzen Rugira, umwanditsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Dimitrie Sisi n’abandi.
Lonzen Rugira yagaragaje uburyo Umuryango Mpuzamahanga wagize ubufatanyacyaha bukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’uburyo ukomeje kugira uruhare rukomeye mu kwimakaza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere.
Yavuze ko itutumba ry’ingengabitekerezo ya Jenoside ari umusaruro utaziguye w’ubuhezanguni bw’Umuryango Mpuzamahanga bwatumye Jenoside yakorewe Abatutsi iba mu gihe yashoboraga gukumirwa.
Ati: “Abarokotse ntibatereranywe ngo bicwe gusa, ahubwo ubwo barokokaga mu byasaga nk’ibidashoboka ndetse bakabura abo bakundaga, imfashanyo n’ubutabazi mpuzamahanga byakusanywaga si bo byahawe ahubwo byoherezwaga mu nkambi z’impunzi muri Zaire ahacungwaga n’abakoze Jenoside bahawe n’urwaho rwo kongera kwisuganya ngo bagaruke mu Rwanda basoze akazi ko gutsemba [Abatutsi].”
Yakomeje agaragaza ko RPF Inkotanyi yahagobotse igahagarika Jenoside, yongera kurundarunda Igihugu cyari cyabaye umusaka, ndetse ihera aho inacyubaka mu gihe amahanga yatekerezaga ko byarangiye.
Ati: “Kuva ubwo RPF Inkotanyi yibasiwe n’abo mu Burengerazuba bw’Isi, ndetse bisa nk’aho batazigera bayibabarira ku bwo kwigira umucunguzi kandi ari umwanya wabahariwe gusa, noneho bakongeraho no kuyobora urugendo rwo kubakira Igihugu mu kwisubiramo aho gutegereza ibyo bagenerwa n’ayo mahanga.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya Martin Ngoga, yavuze ko iyo nama itateguriwe guhuza impuguke n’abaturage gusa, ahubwo ari ukuzuza inshingano z’ubumuntu no guhamagarira amahanga kuzirikana no kubahiriza inshingano zo kwibuka, kwigira ku hahise no gufata inshingano.
Yongeyeho ko amateka y’u Rwanda ari mpuzamahanga, bityo hakwiye kubaho igihe cyo kwibaza ku bugwari bwatumye icyo cyaha kiruta ibindi kibabo, hakabaho guhangana n’ibyago bya Jenoside bigikomanga hamwe na hamwe ndetse no kubaka ubushobozi bwo gukumira ubwicanyi bushobora kubaho bushingiye ku ivangura iryo ari ryo ryose.
Nanone kandi, yavuze ko abakoze Jenoside bakwiye kubiryozwa cyane cyane ababonye ijuru rito mu bibugu by’amahanga, aho basa n’abacitse ubutabwra mu gihe hari ibimenyetso bifatika bibari ku mutwe.
Yavuze ko gutanga ubutabera ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atari ikibazo cy’u Rwanda, ahubwo ari inshingano mpuzamahanga zigamije guharanira ko ibyabaye mu myaka 31 nta handi byazongera kuba ku Isi.






