Kwibuka 31: Abantu 2 088 bahuye n’ihungabana mu cyumweru cy’icyunamo

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 14, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), cyatangaje ko abantu 2 088 bahuye n’ibibazo by’ihungabana mu Cyumweru cy’Icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni icyumweru cyatangiye tariki ya 7- 13 Mata 2025, hazirikanwa inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zisaga miliyoni.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr. Gishoma Darius, kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Mata 2025, yabwiye itangazamakuru ko ihungubana ahanini rituruka ku bikomere, abarokotse basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yakoranwe ubugome bwinshi.

 Yagize ati: “Dufashe nk’urugero nk’umuntu wiciwe umuryango, agafatwa ku ngufu akanduzwa indwara birashoboka ko iyo iki gihe kigeze agira ihungabana.”

Yunzemo ati: “Muri iki cyumweru cy’iminsi 7 yo kwibuka hakiriwe abantu bagera ku 2 088 bagize ihugangabana.”

Dr Gishoma yatangaje ko uko imyaka ihita byerekana ko hari ibikomere bikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bikigaragara.

Mbere y’uko icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gitangira, RBC, yatangaje ko mu mwaka ushize wa 2024, mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abantu 2 016 bagize ibibazo by’ihungabana aho 1 786 bangana na 89% muri bo bari ab’igitsina gore naho 230 bangana na 11% bari ab’igitsina gabo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cy’itariki ya 4 Mata 2025, RBC yagaragaje ko mu cyumweru cy’icyunamo gitangira tariki ya 07 Mata buri mwaka, hari abagira ihungabana bagana serivisi z’ubuzima, ariko umubare ugenda ugabanyuka uko imyaka ishira.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Indwara zo mu Mutwe Dr. Darius Gishoma, agaragaza ko ihungabana ryiganje mu barokotse Jenoside n’ababakomokaho; by’umwihariko igitsina gore kikaba kibasiwe ku kigero cya 89% aho abagabo ari 11%.

Agaragaza ko ihungabana rigihari ariko abantu bakwiye gufasha abo ryagaragayeho bakabafasha gukira ibikomere no kubaka ubudaheranwa.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr. Gishoma Darius
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 14, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE