Kwibuka 31: Abakoresha imbuga nkoranyambaga bahawe umukoro 

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 6, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), bwasabye  abakoresha imbuga nkoranyambaga kwigengesera mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bakirinda gukoresha amagambo atoneka abayirokotse.

RBC igaragaza ko nubwo abapfobya n’abahaka Jenoside bagihari ariko buri umwe akwiye kubigira ibye akumva ko gukoresha amagambo akomeretsa ku mbuga nkoranyambaga ze bidakwiye.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Indwara zo mu Mutwe muri RBC Dr. Darius Gishoma, agaragaza ko hari abagifite ibimenyetso by’ihungabana kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agasaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda icyabongerera ibikomere.

Ati: “Umuntu ashobora gushyira ku mbuga avuga ati ‘njyewe ni ubutumwa bwanjye ntekereje’ ariko na bwo agomba kugendera ku nshingano ebyiri zirimo kutongera ibikomeretsa no gutoneka, ahubwo akongera ubutumwa bugamije  kuvura abantu.”

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri RBC Ntirenganya Jean Bosco, na we agaragaza ko imbuga nkoranyambaga ziri mu buzima bwa muntu kandi ari ho Isi yerekeza, ariko ko abazikoresha bakwiye kwitondera no kuyungurura ibyo batangaza mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko bakwiye kwibanda ku gutanga amakuru yigisha cyangwa ahumuriza, aho gukomeretsa.

Yagize ati: “Bakwiye kumva ko nubwo bigenga kandi bafite ubwisanzure hatabaho ikintu cyangiza umuryango mugari kibaturutseho.”

Avuga ko hari abadakunda guha agaciro imbuga nkoranyambaga ariko bidakwiye kuko na zo ari nk’indorerwamo y’umuryango mugari.

Agaragaza ko nubwo umuntu yandika cyangwa agatangaza ibyo ashaka ariko yazikoresha atangaza ibifitiye umuryango inyungu.

Ati: “Ni nk’ikibuga kitagira umusifuzi, ibyo umuntu atekereje ni byo yandika, ariko dushobora kuzikoresha twerekana amakuru yubaka.”

Umukozi w’ Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA)Aime Josiane Umulisa, na we asaba Umuryango Nyarwanda kwirinda amagambo mabi ahubwo hagakumirwa icyasubiza inyuma uwarokotse Jenoside.

Yagize ati: “Turasaba Umuryango Nyarwanda kwirinda gukoresha amagambo yongera gutoneka kuko turacyabona hirya no hino ingengabitekerezo ya Jenoside; hari aho twumva ababwirwa amagambo mabi biriya byose birabakomeretsa tugerageze gukumira icyakongera kubasubiza inyuma.”

Agaragaza ko hashyizweho gahunda zihariye zo gukurikirana abarokotse Jenoside; babasura byihariye muri gahunda yiswe ‘Intango y’Ubudaheranwa’, aho bakora ibikorwa bitandukanye birimo kubaremera amatungo, ibyo kurya, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi kugira ngo badaheranwa n’agahinda.

Ubushakashatsi bwakozwe na RBC bugaragaza ko abarokotse Jenoside bagihanganye n’ibibazo by’agahinda gakabije kibasiye abangana na 35%, mu gihe abafite ihungabana ari 28%. 

RBC ivuga kandi ko hakigaragara ibibazo bijyanye n’uruhererekane rw’ihungabana mu bana bakomoka ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aime Josiane Umulisa, Umukozi wa IBUKA
  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 6, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE