Kwibuka 31: Abagore basabwe kubaka umuryango wuje ituze n’ubumwe

Mu Kwibuka ku nshuro ya 31 abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF), bwasabye abagore guharanira kubaka umuryango urangwa n’ituze bagatoza abana ubumwe.
Mu gikorwa cy’umugoroba wo kwibuka abana n’abagore bazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe mu Ibambiro mu Karere ka Nyanza, cyabayetariki 03 Gicurasi, hagaragajwe uburyo abagore n’abana bishwe nabi nyuma yo kwizezwa kurindwa.
Bivugwa ko abicanyi basabye abana, abagore n’abakobwa guhungira ku rusengero rwa ADEPR rwo mu Ibambiro, bababeshya kubarinda nyamara barashakaga ko bahagera bose kugira ngo babice.
Perezida wa CNF Nyiramajyambere Bellancille, wifatanyije n’abatuye muri ako gace mu mugoroba wo kwibuka abana n’abagore biciwe mu Ibambiro, yasabye abagore guharanira kubaka imiryango irangwa n’ituze.
Yagize ati: “Ndasaba ba mutima w’urugo ngo dukomeze twubahe umuryango, duharanire twese kubaka umuryango urangwa n’ituze, ubwubahane n’ubufatanye, dutange uburere bukwiye ku bana. Tuzirikane aho twavuye, aho turi, n’aho tugana, indangagaciro Nyarwanda tuzibarage.”
Madamu Nyiramajyambere asaba Abanyarwanda guhora bazirikana ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo hato batazasubira mu mateka mabi ashaririye Igihugu cyanyuzemo.
Agaruka ku rubyiruko, yabasabye kwirinda kumva abagoreka amateka, bakoresha neza imbuga nkoranyambaga.
Ati:“Bana bacu, rubyiruko mizero y’Igihugu, turabasaba kwirinda abababwira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bayagoreka kubera inyungu zabo bagamije kuyipfobya. Mushishoze, musesengure, ntimukamire ibije byose. Ikoranabuhanga murikoreshe mu kwiyungura ubumenyi, ntimuhugire mu bibangiza, ahubwo muzakomereze aho abacyunamuye bagejeje.”
Madamu Nyiramajyambere yanashimiye abari bagize Ingabo za RPA ku butwari n’ubwitange bagize bwo kubohora Igihugu.
Abagore by’umwihariko abari bitabiriye uwo mugoroba wo kwibuka abana n’abagore, basanga kuba ari ba mutima w’urugo bafite inshingano zo kwita ku miryango yabo.
Mukantabana Florance yabwiye Imvaho Nshya ko biyemeje gutoza abana indangagaciro na kirazira mu rwego rwo kubategurira kwanga umugayo bagaharanira ukuri, banirinda amacakubiri.
Ati: “Kuba turi ababyeyi kandi barerera Igihugu, ni ngombwa ko imiryango yacu irangwa n’ituze, kandi abayikomokamo bakaba Abanyarwanda bazira umwiryane. Nta bandi bo kubikora no kubitoza abana bacu uretse twe nk’ababyeyi babo babana na bo mu buzima bwabo bwa buri munsi.”
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kibirizi mu Ibambiro, hiciwe abagore n’abana 454.


