Kwibuka 30: Umututsi wabonaga akazi yaratotezwaga kugeza agataye- Guverineri Rubingisa

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi bari abakozi ba Perefegitura Kibungo, igice cya Byumba na Kigali Ngali na Superefegitura ya Rusumo, Rwamagana, Ngarama na Kanazi byahujwe bikaba Intara y’Iburasirazuba, Guverineri Rubingisa Pudence yagaragaje uburyo gutoteza Abatutsi byakorerwaga no ku murimo kugeza bagataye.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Mata, ni bwo Intara y’Iburasirazuba yibutse abari abo bakozi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Ni igikorwa cyabereye ku biro by’Intara y’Iburasirazuba, cyitabiriwe na Minisitiri w’ABakozi ba Leta n’Umurimo Prof. Bayisenge Jeannette, abagize Komite Nyobozi na Njyanama z’Uturere, inzego z’umutekano n’abandi batandukanye.
Abari abakozi ba Prefecture na Sous-Prefecture zahujwe zikaba Intara y’Iburasirazuba na za Komine zahujwe zikaba Akarere ka Rwamagana, zigizwe n’iyari Perefegitura ya Rwamagana yari ifite Su-Perefegitura ya Rwamagana n’iya Rusumo ikaba yari ifite amakomi 11 ari yo Rutonde, Muhazi, Kabarondo, Kayonza, Birenga, Kigarama, Mugesera, Sake, Rukira, Rusumo, Rukara.
Ku gice cya Kigali Ngali hari Komini Bicumbi na Gikoro zabyaye Akarere ka Rwamagana na Komini Gashora, Kanzenze na Ngenda ziri ku gice cya Bugesera hari Superefegitura ya Kanazi.
Ku gice cya Byumba hari Komini ibice bya Komini Kiyombe biri mu Karere ka Nyagatare hakaba Muhura na Ngarama biri ubu mu Karere ka Gatsibo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa, yavuze ko Abatutsi n’abakozi benshi batotejwe mu kazi, bashyirwaho amananiza ndetse bicwa mu gihe kitageze ku byumweru bibiri.
Hiyongereyeho ubugome ndengakamere bwo gutsemba Abatutsi bajyanywe gutura mu Bugesera na Rukumberi kugira ngo bicirweyo n’isazi ya Tsetse, inyamaswa z’inkazi, inzara, n’ibindi bijyanye n’imibereho mibi.
Yagize ati: “Umututsi wagiraga n’amahirwe yo kubona akazi, yewe n’iyo kaba ak’ubu Planton (gukora isuku) yaratotezwaga kugeza agataye agahunga. Yatotezwaga n’abo bakorana cyangwa bakamuteza abaturage n’abari bashinzwe inzego z’umutekano icyo gihe. Ntibanyuzwe kuko bajyanywe hirya no hino kugira ngo bicwe n’isazi ya Tsetse, inzara n’ubundi buryo bwo kubica bababajwe.”
Yakomeje ashimira Ingabo zari iza RPA Inkotanyi zarokoye ABanyarwanda ziyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Ati: “Dufite umukoro wo gukomera kuri icyo gihango no kurwanya amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside n’izindi mvugo zihembera urwango mu banyarwanda”.
Yaboneyeho kandi no gusaba uwaba afite amakuru ku bakozi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuyagaragaza kugira ngo na bo bashyingurwe mu cyubahiro.
Mu buhamya bwa Gatera Faustin warokoye i Rwamagana, yavuze ko yari umwarimu muri Komini ya Muhazi.
Yemeza ko abayobozi ba Perefegitura n’amakomini n’ingabo za Leta baremaga inama nyinshi kuri Perefegitura zo gutsemba Abatutsi, dore ko hari ibice bya Mugesera na Sake batwikiye Abatutsi.
Yavuze ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasimbuye uwitwaga Rutagengwa ku mwanya w’umugenzuzi w’imari, ariko kutavuga rumwe n’Ishyaka rya MRND byari ikibazo kuko mu kazi bababaga batotezwa babwirwa amagambo arimo urwango ndetse akazi kagahabwa abatagatsindiye b’Abahutu.
Abatutsi bahabwaga akazi gaciriritse ku buryo batafataga icyemezo runaka ndetse bakanatotezwa kugeza bishwe muri Jenoside, : “Twakoranaga batwishishanya kuko ndibuka ko hari igihe bigeze gupiganisha akazi ko kubaka amashuri ariko abatsinze ntibahabwa akazi ahubwo babidusubirishamo. Ntituzi impamvu bahimbye kuko batweretse ko twibeshye bo icyo bifuzaga ni uguha akazi abayoboke babo kandi barakabahaye.”

Visi Perezida wa Ibuka, Mujyambere Jean Louis de Monfort, yavuze ko hari imiryango y’Abatutsi yazimye igomba kujya yibukwa hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe n’Umuryango wa GAERG mu Turere twose two mu Rwanda bukemeza ko imiryango 15,593 yari igizwe n’abantu 608,871 yazimye.
Yavuze ko mu Ntara y’Iburasirazuba imiryango yazimye yo mu Karere ka Bugesera ari 732, Ngoma 704, Rwamagana 407, Kirehe 245, Gatsibo 186, Kayonza 175; bigaragaza ubukana Jenoside yari ifite.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Prof. Bayisenge Jeannette, yavuze ko hibukwa abahoze ari abakozi ba Leta bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uruhare bagize mu iterambere ry’Igihugu, dore ko bagambaniwe n’abo bakoranaga.
Yagize ati: “Turibuka abahoze ari abakozi ba Leta nkatwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagenzi bacu, bamwe bagambaniwe na bagenzi babo bakoranaga. Turibukiranya ko Jenoside yakorewe Abatutsi, yashyizwe mu bikorwa n’abari bafite inshingano nk’izo dufite ubungubu. Turibukiranya kandi ko bimwe mu byaranze akazi mbere ya Jenoside harimo guhezwa mu mirimo imwe, irondabwoko n’irondakarere haba mu kwiga, mu gusaba ndetse no guhabwa akazi.”
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba butangaza ko abamaze kumenyekana bari abakozi ba Perefegitura na Superefegitura bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagera kuri 19 barimo n’Uwari Perefe Ruzindana Godefroid wicanywe n’umuryango we, na ho ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana hamaze kumenyekana 25 bari mu myanya isanzwe.
Mu Ntara y’Iburasirazuba hari inzibutso 36 harimo izigenda zihuzwa, ziruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 354. Hari imibiri kandi itaraboneka igishakishwa n’Abajugunywe mu nzuzi zisaga 32, bigaragaza umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ntara y’Iburasirazuba.











