Kwibuka 30: Ngororero: Abarokotse Jenoside ntibaheranwe n’agahinda bakomeje kwiyubaka

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Mata 2024 mu Karere ka Ngororero habaye ibikorwa byo Kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashima Inkotanyi zabarokoye, bakaba bataraheranwe n’agahinda, ahubwo bakomeje ibikorwa bituma biyubaka.
Ibikorwa byakomereje ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Ngororero ruherereye mu Murenge wa Ngororero, aharuhukiye inzirakarengane 8 447.
Urwo rwibutso ruri hamwe n’icyahoze ari ingoro ya MRND yatwikiwemo imbaga y’Abatutsi bazira uko baremwe.
Ubuhamya bwatanzwe na Rurangwa Appollinaire wavuze ku nzira zitotoshye z’inzitane yanyuze we na bagenzi be bahigwaga n’abicanyi, ashimira ingabo za RPA Inkotanyi zatumye barokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Rurangwa Apollinaire yavuze ukuntu abari bahungiye mu cyahoze ari ingoro ya MRND bagize ikibazo cyo kwicwa n’inzara kuko batashoboraga kujya guhaha. Ubwo ni ko abajandarume barimo gufata ku ngufu abagore n’abangavu.
Nyuma haje kuza igitero cy’interahamwe kigota impande zose, ni bwo batangiye kurasa no gutera za gerenade mu mbaga y’Abatutsi babyiganiraga mu cyumba.
Nyuma bagiye gushaka lisanse batangira gutwika ya nzu abari bayirimo bagera ku 8 000 batangira gupfa urw’agashinyaguro.
Rurangwa akomeza avuga ko we yashoboye gusohoka ababyeyi n’abavandimwe be bicirwa muri yanzu ya muvoma.
Yashimiye ubuyobozi bwiza bw’Igihugu bwatumye biyubaka.
Yagize ati: “Ndashimira Ingabo za RPA Inkotanyi zadutabaye n’Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biyubatse kandi bagatanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’u Rwanda.”
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ngororero Ntagisanimana Jean Claude yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uburyo banze guheranwa n’agahinda bakaba bageze aheza biyubaka.

Yagarutse ku nzitizi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagihura nazo
Yagize ati: “Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yakoze uko ishoboye yita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turayishima. Ku rundi ruhande haracyari inzitizi nk’imanza z’Inkiko Gacaca zitararangizwa, amacumbi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ashaje, n’ubushomeri mu rubyiruko.”
Yanasabye ko urwibutso rwa Jenoside rwa Ngororero rwavugururwa kuko rutakijyanye n’igihe.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Dr Dushimimana Lambert yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba buri wese kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ko kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bigomba kuba inshingano ya buri wese by’umwihariko urubyiruko.

Guverineri Dushimimana yashimiye ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu bwubatse u Rwanda rushya ruzira amacakubiri rwuje ituze n’amahoro bituma abarutuye babayeho neza kandi rukagendwa n’abanyamahanga.
Yavuze ko impungenge zagaragajwe na Perezida wa Ibuka zigomba kubonerwa ibisubizo, izisaba ubushobozi buri hejuru zikazakomeza gukorerwa ubuvugizi.






