Kwibuka 30: Interahamwe yamukubise atwite, uwo abyaye akurana ihungabana

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 8, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

“Inyenzi ntibacike n’iri mu nda muyikuremo, inyenzi iyo ikuze irakwisubirana! Pawa (Power) Pawa (Power) Umuhutu ntagapfe…”

Urwo ni urusaku rw’amajwi y’Interahamwe Kubwimana Francoise w’imyaka 59 y’amavuko atazibagirwa mu buzima yumvise mu 1994 ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi ari umubyeyi utwite.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, yagarutse ku nzira y’umusaraba yanyuzemo muri ibyo bihe yari akeneye kwiyitaho no kwitabwaho nk’umubyeyi, ariko agasanganizwa iyicarubozo.

Kubwimana wari ufite imyaka 29 icyo gihe yari atuye muri Komini Tambwe yari iyobowe n’uwitwa Hassan Murindabyuma muri Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Ruhango Intara y’Amajyepfo.

N’ubu uyu mubyeyi aracyatuye mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Byimana, Akagari ka Ntenyo.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye atwite umwana w’umuhungu, ariko bitewe n’ibyo yabonye umwana we yavukanye ibikomere ndetse n’ubu ahorana ihungabana.

Aganira n’Imvaho Nshya ubuhamya bwe yabuhereye mu 1973,  aho yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ku ishuri rya Kizibere ari na bwo yatangiye kubona Abatutsi bameneshwa, bakabatwikira ndetse no mu mashuri bagahabwa akato.

Ati: “Aho nigaga mu mwaka wa gatanu baratubwiraga ngo Abatutsi bajye ukabwo n’Abahutu ukwabo, bakareba mu maso bagahita bavuga ngo uyu si uwacu! Bakareba mu biganza bakareba no ku gatsinsino ubwo abandi banyeshuri bagahita badukomera.”

Nyuma yagiye gusura nyirasenge wari utuye i Shyogwe, ubu akaba ari mu Karere ka Muhanga, asanga uwari umuturanyi we witwaga Oswald yishwe n’abanyeshuri b’i Shyogwe bamutwitse.

Yongeyeho ko guhembera urwango byakomeje ndetse agarutse iwabo asanga umugabo witwaga Semugaza bari baturanye mu Kabuga ka Kizibere bamwishe, umuryango we barawumenesha n’inzu bari batuyemo barayitwika.

Uko imyaka yahise indi igataha Kubwimana yakomeje kubona urwango rukorerwa Abatutsi rurushaho kwiyongera kugeza mu 1993 aho yiboneye ibintu bitangira guhindura isura.

Ati: “Mu 1993 twumvaga ibintu bikubita bisakuza ntitumenye ibyo ari byo. Nyuma dutangira kubona abantu bahunga bava mu bice  by’Amayaga, i Ntongwe na Mugina bashoreye ihene, abandi bikoreye imisambi bahungira Kizibere na Ntenyo. Tukababaza tuti ese murahunga iki?”

Bakatubwira bati: “Icyo duhunga namwe muraje mukibone.”

Muri icyo gihiriri cyahungaga hari havanzemo Abahutu n’Abatusi ariko Abahutu bamwe bakaba barazaga bica Abatutsi umugenda.

Ati: “Hashize iminsi ibiri ayo masasu natwe yatugezeho dutangira guhunga tugana i Marangara, i Mutara, ku Buhanda  ariko nanone Abahutu bagendaga bahondagura  amafuni Abatutsi.”

Yongeyeho ko hari abagore yagendaga abona mu nzira bapfuye bari konsa abana abandi bapfanye abana mu mugongo.

Byageze mu 1994, Kubwimana yarashatse umugabo witwa Rubereti ahitwa i Mahembe ndetse ahita anasama inda.

Ubwo Jenoside yari itangiye byeruye, yaje gufata ijerekani ajya kuvoma yumva ko ntawuri bumwice maze aza guhura n’Interahamwe, imukubitira kuri bariyeri aza gutabarwa n’umugabo wari Umuhutu wabahingiraga witwaga Karahamuheto.

Interahamwe yaravuze iti: “Ubundi ubuntu bumeze gutya buracyariho? Muracyabushyigikiyemo iki?”

Uwitwaga Karamuheto aravuga ati: “Ese musigaye mwica n’abagore batwite?”

Undi ati: “None se muracyashyigikiye Inyenzi? Ntimuzi ko iyo ihaka ibyara umugome? Ahubwo nimumpe ifuni…”

Iyo Nterahamwe yahise ikubita Kubwimana maze azunga isereri agwa hasi, ariko ako kanya ibona umusore w’umunyeshuri wari mu kigero cy’imyaka 20 iramwirukankana ijya kumwica.

Karahamuheto ngo yahise amubyutsa amwambika amakoma aramuhisha. Nyuma ya Nterahamwe yaje kugaruka ibaza Karamuheto iti: “Ya Nyenzi nsize aha igiye he?”

Aramusubiza ati: “Ese ntusize umwishe? Wari gukubita umuntu utwite kuriya akabaho? Dore twamukururiye hariya ni ho arambaraye!”

Interahamwe imaze kugenda Karahamuheto yamubwiye ko nagenda yambaye amakoma atyo ntacyo ari bube maze arataha.

Umunsi wakurikiyeho Kubwimana yagiye gusarura ibishyimbo munsi y’urugo, aza kumva amajwi y’abantu baririmba ngo: “ Pawa” bafite amahiri n’imihoro ahita agaruka ngo arebe nyirabukwe bahunge.

Ati: “Nabonye abantu bakenyeye ya makoma bafite imihoro ishashagirana n’amahiri baririmba ngo Pawa, Pawa, ubwo ngaruka mu rugo nirukira kwa mabukwe kuko abagabo bacu bari barahunze.”

Ndamubwira nti: “Tugende byakomeye!”

Bahise bajya kwihisha mu rubingo rwari hepfo aho, hari  amasaka ndetse  n’ibisheke maze babibundamo ariko abagore b’Abahatukazi bakajya babateramo amabuye bavuga bati: “Dore ngiziriya inyenzi, ngo barebe ko tuvamo ariko tuguma kwihisha.”

Kubwimana avuga ko bamaze mu gihuru iminsi ibiri nyuma baza kumva undi mugabo w’Umuhutu wabahingiraga witwa  Ndorayabo abaza niba abo kwa Donath babishe babamaze.

Ati: “Nahise mva mu gihuru ndamurembuza araza arambwira ati ntimwirirwe muza iwanyu babasahuye.”

Ndorayabo yahise abajyana iwe, abahisha munsi y’urutara babayo kugeza igihe Inkotanyi zaziye kubatabara.

Ndorayabo yakomezaga ababwira amakuru y’uko ibintu bimeze, abamaze kwicwa ndetse n’aho Inkotanyi zigeze ziza kubatabara. ati: “Nyuma yaratubwiye ngo Inkotanyi zaje nituze dutahe.”

Kubwimana na nyirabukwe basubiye iwabo ariko hari harahindutse amatongo gusa, barahaba bafite ubwoba ndetse Inkotanyi zikomeza kubaba hafi zibaha ibyo kurya.

Nyuma  baza kubona ko ubuzima bushoboka.

Umuhungu we yavukanye ihungabana

Mu 1995 ni bwo Kubwimana yabyaye umwana w’umuhungu ariko aza kuvukana ibikomere kuko yahoraga yikanga akiri uruhinja ndetse akarira cyane.

Yarabikuranye ku buryo n’ubu iyo umurebye umubonamo ihungabana.

Ku bw’amahirwe umugabo we Rubereti na we yararokotse bongera kubonana ariko nyuma aza gupfa urupfu rusanzwe.

Kubwimana na Ndorayabo wabahishe bakomeje kubana mu mahoro  kandi na n’ubu we aracyariho, ubu  atuye mu Kagari ka Ntenyo, Umurenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango.

Kubwimana ashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yongeye guhuza Abanyarwanda ikabibusa isano bafitanye, bityo akaba abona Igihugu kirimo kugana heza kubera ko abakiri bato batozwa kwirinda icyababibamo urwango.

By’umwihariko ashimira ubwitange bw’Inkotanyi zatabaye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame waziyoboye akaba anayoboye icyerekezo gishya cy’Igihugu kizira urwango n’amacakubiri.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 8, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE