Kwibuka 30: Nyundo hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 7

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo mu Karere ka Rubavu habereye igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyingurwa n’indi mibiri 7 yabonetse aho imwe yavanywe muri Karere ka Rutsiro.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Dushimimana Lambert, Abasenateri n’Abadepite, abafite ababo bashyinguye kuri rwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo n’abaturage b’Akarere ka Rubavu.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana yasabye abitabiriye gukomeza kwibuka biyubaka bubaka n’Igihugu baharanira ko ibyabaye bitazasubira ukundi.

Ati: “By’umwihariko, urubyiruko murasabwa kutazagwa mu mutego nk’uwo politiki mbi yashyizemo abakoze Jenoside.”

Mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyundo hashyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 10. Harimo kandi imibiri igera ku 9 041 yakuwe ku rwibutso rwa Bigogwe ihashyinguye by’agateganyo kuko ruri gusanwa.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE