Kwibuka 30: Ashengurwa n’uko nyina yicishijwe ishoka n’abo yarinze kugwingira

Yarabagaburiye, abakamira amata kuko bari abaturanyi be, ariko ubwo amakuru y’uko indege y’uwari Perezida Habyarimana yahanuwe yamenyekanaga mu cyaro cyabo, abo yagiriye neza baramufashe n’umuryango we babicira mu muhanda bakoresheje ishoka.
Uwo ni umubyeyi wa wari utuye mu yahoze ari Komini Mukingo ubu ni Mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, wicanywe n’abana be hakarokoka Mukafishi Rachel gusa, ari na we ubara inkuru y’ubwo bugome kugeza n’uyu munsi atarabasha kwakira.
Mukafishi avuga ko akiri umwana muto yabonaga ababyeyi be bita ku baturanyi babo babagaburira, bakabakamira babarinda imibereho mibi, ariko yaje gutungurwa n’uko abo yarinze kugwingira bahindutse inyamaswa mu gihe gito bagera n’aho kubica bunyamaswa.
Ahamya ko nubwo umuryango we wagiriraga neza abaturanyi benshi ndetse bakanabyishimira, hari ubwo bajyaga bagira ibikorwa by’urugomo babakorera ariko umuryango we ukabyirengagiza ntibibabuze kubagirira neza.
Gusa ngo bacyumva ko indege y’uwari Perezida Haybarimana yahanuwe, babaye nk’abasazi, urugomo rwabo ruhinduka ubugome ndengakamere.
Yagize ati: “Mu gihe cya Jenoside ibintu byari bikomeye cyane ku buryo nababajwe kandi nshengurwa no kuba abishe umubyeyi wanjye ari bamwe mu bo yajyaga aha amata, amavuta imyambaro n’ibindi. Nyuma baza kumukubita ishoka bamwicira mu muhanda.”
Yagaragaje ko mu kwica abavandimwe n’ababyeyi be byakoreshejwe imbaraga z’umurengera bitari bikwiye ko abo yagiriye neza ari bo babimwitura.
Yagize ati : “Umuryango wanjye hano muri Busogo ni umwe mu bo abicanyi batangiriyeho kwica, na bo bishwe batazi neza mu by’ukuri ikibiteye. Ababishe birengagije ko bazaga gufata ibiryo iwacu, bahera ku murongo babicisha amashoka. Bari babakuye mu rugo batonda umurongo ngo babajyanye kuri komini ni ho barakirira, ariko si ko byagenze icyo gihe ineza yituwe inabi.”

Yambitwe ubusa azirikwaho ibisura, barenzaho ikanzu
Mukafishi avuga ko urwango bagaragarijwe ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa rwari rumaze igihe, ashingiye ku byamubayeho ku ishuri mbere ya Jenoside ubwo yambikwaga ubusa bakamuzirikaho ibisura hanyuma bakarenzaho ikanzu ye.
Yavuze ko ibyamubayeho birenze ubwenge bwa muntu, kandi ngo icyo gihe ababyeyi be barabimenye birabashengura ariko bahitamo kubabarira abari babimukoreye barimo n’abo baturanyi be.
Yagize ati : “Ku ishuri batwitaga inzoka, umunsi umwe baramfashe bampambiraho igisura umubiri wose. Naratakaga ariko nta cyo byari bibabwiye kuko bashakaga kumbabaza. Nyuma yo kumboheraho igisura bahise bongera banyambika ikanzu. Iyo mbyibutse ndasubirwa, twahuye n’itotezwa rirenze kandi mu by’ukuri nta kintu tuzira gifatika.”
Yakomeje ashima ko uyu munsi Abanyarwanda bafite igihugu cyiza aho abana biga bakingiwe ivangura iryo ari ryo ryose ndetse uburezi bahabwa bungana n’amahirwe babona mu buzima akaba ajyanye n’imikorere yabo.
Ati : “Ikindi twisanzuye mu gihugu, ndashimira kandi Inkotanyi zabohoye iki gihugu kuko njyewe navuga ko maze imyaka 30 mvutse ni bwo mbayeho mu buzima.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, ashingiye ku buhamya bwa Mukafishi, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange gukomera ku bumwe bubahuza.
Yagize ati: “Ndasaba buri wese, gukomera ku bumwe bwacu, kuko ni yo ntwaro izatuma tugeza Igihugu cyacu aho dushaka kandi heza. Kuko niba hari bamwe mu Banyarwanda bituye inabi bagenzi babo, bivuze ko nta bumwe bari bafite. Mukomere kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.”
Mugabowagahunde asaba kandi urubyiruko, cyane cyane urwo mu mashuri kwiga ariko bazirikana ko Umunyarwanda agomba kubakira ubuzima bwe ku ndangagaciro na kirazira z’Umuco Nyarwanda.

