Kwibuka 30: Amashyirahamwe yashingiwe i Butare mu gutoteza Abatutsi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene, yagaragaje uburyo guhera mu mwaka wa 1992 mu Mujyi wa Butare hatangiye gushingwa amashyirahamwe yagize uruhare rukomeye mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jeniside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri ayo mashyirahamwe harimo “Front Commun Contre les Inkotanyi” na “Groupes des Intellectuels Rwandais à Butare” yakoze ubukangurambaga bwigisha ko Abatutsi ari abanzi b’Igihugu bagomba kurwanywa kuva mu 1992.

Minisitiri Dr. Bizimana yabigarutseho ku wa Kabiri ubwo yifatanyaga n’abayobozi ndetse n’abaturage bo mu Karere ka Huye kwibuka nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku Rwibutso rwa Ngoma, no gushyingura mu cyubahiro indi mibiri 2073 yabonetse.

Mu ijambo rye, yagaragaje uburyo bwakoreshejwe mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Butare wari Umujyi wa 2 mu Gihugu witwa “Capitale y’Abanyabwenge”, ariko abo bantu bitwaga injijuke z’Igihugu baba ku isonga ryo gushyiraho politiki y’urwango ikandamiza Abatutsi.

Yasobanuye mu buryo burambuye ishyirwaho rya “Comité du Salut Public” yari ishinzwe kwirukana Abatutsi mu mashuri no mu nzego z’imirimo, i Butare.

Yagarutse kandi ku ishyirahamwe SECA ryahuzaga abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye n’abayarangije, ryayoborwaga na Padiri Naveau rifite icyicaro muri College ya Christ Roi i Nyanza, iryo shyirahamwe rikaba ryaratoteje Abatutsi bigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda no mu bindi bigo bya Leta byabarizwaga i Butare.

Abenshi mu bari bagize SECA biganjemo abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside muri Mata-Nyakanga 1994.

Ababaye ku isonga mu gushinga ayo mashyirahamwe biganjemo injijuke z’abakomoka i Gisenyi na Ruhengeri barimo Dr Jean Berchmas Nshimyumuremyi wari Umuyobozi wungirije wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, na Dr Eugène Rwamucyo wayoboraga Ikigo cya Kaminuza cyari gishinzwe ubuvuzi rusange.

Mu ruganda rw’ibibiriti SORWAL, guhera mu 1992 hashyizwe mu bikorwa gahunda yo gutegura Jenoside, bahazana umuhezanguni Alphonse Higaniro kuruyobora, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi aba Matayo Ngirumpatse.

Aba bombi bahawe inshingano yo kuzana ‘Abakiga’ n’Interahamwe nyinshi muri Butare. Higaniro ageze mu ruganda yifashishije Martin Dusabe wakomokaga muri Mutura i Gisenyi, mu gukwiza iyo ngengabitekerezo.

Yagaragaje uburyo uru ruganda rwabaye igikoresho cyo guha Interahamwe ingengo y’imari zakoreshaga binyuze ku bayobozi bazo barimo Robert Kajuga, Pheneas Ruhumuriza, Georges Rutaganda, Dieudonné Niyitegeka na Jean Marie Vianney Mudahinyuka.

Andi mafaranga bayahabwaga binyuze muri sosiyete zabo z’ubucuruzi bayahawe kuri za konti zari muri banki zitandukanye.

Izindi Nterahamwe zahawe amafaranga muri ubwo buryo ni umucuruzi Vincent Murekezi wari umucungamari wa CDR i Butare na Édouard Bandetse wari Perezida wa MRND muri Cyangugu.

Minisitiri Dr. Bizimana  yerekanye imibare yashoboye kumenyekana y’amafaranga bahawe na bo bakagira ayo bashyira mu bikorwa byo gutoza Interahamwe no gukora Jenoside.

Yasobanuye ko ubu buryo bwanakoreshejwe mu bindi bigo bya Leta nka ISAR Rubona yayoborwaga na Charles Ndereyehe, ikaragiro rya Nyanza ryayoborwaga na Dr Callixte Mirasano, OCIR THE ya Michel Bagaragaza, TABARWANDA ya Silas Mucumankiko, CIMERWA ya Marcel Sebatware n’abandi.

Mu rwego rw’ubuvuzi, abaganga b’i Butare bakoze ibara

Dr. Bizimana agaragaje kandi uruhare rw’abaganga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho Butare yihariye umubare munini w’abaganga bayigizemo uruhare kuko bageraga kuri 68  barimo 26 bo mu Bitaro bya CHUB uhereye ku wabiyoboraga Dr Nshimyumukiza Jotham.

Muri Butare, habarurwa kandi abaforomo n’abakozi b’ibitaro 89 bahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri bo, harimo n’uwitwa Simeon Remera uvuka i Runyinya muri Huye uwayoboraga CDR muri Butare, n’umugore we wari umuforomokazi, bombi bakaba barahungiye mu Bubiligi.

Dr. Bizimana yasobanuye ko aba baganga n’abaforomo baba bitezweho kurengera ubuzima, bicanaga ubugome bukabije, atanga urugero rw’uburyo  Dr Nyiraruhango Berthe yishe umwana w’Umututsi amujombye umusumari mu gutwi.

Yasoje yibutsa ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari gahunda ya Leta yigishijwe ibyiciro byose by’Abanyarwanda, ashimangira ko “icyadukiza kigakomeza kubaka u Rwanda ari uko uko twese twakwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda turwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE