Kwibohora31: Imiryango y’abamugariye ku rugamba yishimira ko itatereranywe

Ababyeyi bashakanye n’abamugariye ku rugamba ndetse n’abarumugaruyeho ubwabo, mu buhamya bwabo bishimira ko batatereranywe n’igihugu ahubwo na bo bibona mu iterambere ryacyo. Bavuga ko bagishakana bumvaga bagiye kuba umuzigo wabo, ubu bishimira ko kibazirikana.
Bavuga ibi mu gihe Abanyarwanda hirya no hino bari mu birori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 31.
Musaniwabo Godelieva ufite umugabo wamugariye ku rugamba, ubu akaba abarizwa mu mudugudu w’abamugariye ku rugamba mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, avuga ko uyu munsi ari umunsi yibukaho byinshi.
Ntibari bazi ko igihugu kizabazirikana ngo bajye bibukwa, basurwe nk’uko Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babasura bakabereka urukundo.
Agira ati: “Turashimira Leta yacu y’uko itahwemye kutuzirikana no kudukurikirana, bidutera imbaraga bikadutera kumva ko dukomeye.
Abatware bacu tubashaka twumvaga ari twe tugiye guheka uwo mutwaro ariko mu by’ukuri twanejejwe n’icyo bamariye igihugu kuko natwe ubwacu twakomeje kuba Inkotanyi.
Bakomeje kubazirikana ntabwo bigeze babareka rero kuva batarabataye, twakomeje kwishimana nabo kandi turabakunda, dukunda n’ibyo bakoze kuko n’igihugu gikomeza kubizirikana.”
Musaniwabo agaragaza ko uyu munsi ari umunsi mwiza kuko ngo ari umunsi bibukaho byinshi biturutse ku kuba hagitekerezwa ku ruhare abagabo bagize mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu.
Ati: “Twishimira ko abagabo bacu hari icyo bamariye igihugu noneho bigatuma hari n’abaza kutwereka urukundo, kutwereka ko batuzirikana mbese binezeza imitima yacu.”
Ngendumwe Augustin wamugariye ku rugamba ashimira abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Niboye babasuye, ibyo bikabereka igikorwa cy’ubumuntu batangiranye mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu.
Yagize ati: “Ni igikorwa gishimishije kitweretse ko ibyo twakoze koko bigifite agaciro. Hariho ababa bazi ko ibyo twakoze birangira ariko bitweretse ko bitazarangira.”
Igihugu twarwaniraga twarakibonye ngira ngo itandukaniro n’iterambere gifite, abantu benshi barabibona natwe tutabona turabibona, kandi nta kundi byari kugenda. Erega igihugu ntikigurwa amafaranga, kigurwa amaraso.
Iterambere ry’igihugu twararivugaga mu ndirimbo ariko umuvuduko w’iterambere waryo warihuse ku buryo twebwe byadutunguye.”
Aimé Mugunga na we wamugariye ku rugamba, avuga ko ibikorwa bakorerwa n’Umuryango FPR Inkotanyi, bibereka ko hari Abanyarwanda bakibatekerezaho, bagaha agaciro igikorwa bakoze cyo kwitangira igihugu.
Ati: “Bidutera ishema tukumva dukomeye. Igihugu twajemo dutabara cyari igihugu cyangiritse, cyari igihugu cy’umwijima, amacakubiri n’ubwicanyi.
Icyo twifuzaga twarakibonye na n’ubu turacyakibona, Abanyarwanda bariyunze, ubwicanyi bwarahagaze, iterambere rirahari, nta macakubiri agihari, biranadutangaza iyo tubona igihugu kigeze ku rwego nk’uru, kirimo kugira iterambere ryo ku rwego rwo hejuru.
Igihugu kirimo kifuzwa n’abanyamahanga kuza kukiruhukiramo, gitandukanye n’icyo twaje dusanga.”
Umunyana Agnes, Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Niboye avuga ko hashize imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe bityo bakaba bashimira abayihagaritse.
Yagize ati: “Bitangiye igihugu ndetse kiviramo bamwe kugira ubumuga. Twaje kubabwira ko tubakunda no kubashimira uruhare bagize rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni yo mpamvu abanyamuryango ba Niboye twaje kubashimira no kubibutsa ubutwari bagize bwo gukunda igihugu tutibagiwe ko hari abananiwe ariko tubashimira ubutwari bagize ndetse bagatanga ibyabo n’ubuzima.”
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Niboye bavuga ko igihugu ari bo bazakiyubakira badategereje uva hanze. Batanze Mituweli kuri buri muryango, ibahasha ya 200 000 Frw kuri buri muryango n’ibiribwa by’igihe kirekire.



