Kwibohora31: Ashishikariza abakiri mu mahanga basebya u Rwanda gutaha  

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nyakanga 4, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Hakizimana Jean Claude, utuye mu Murenge wa Byumba Umudugudu wa Mukeri, Akagari ka Nyarutarama mu Karere ka Gicumbi yavuze ko hari aho Igihugu kigeze mu iterambere ashingiye kuho atuye, agasaba abirirwa basebya u Rwanda gutaha.

Hakizimana w’imyaka 53 y’amavuko yavuze ko hari abirirwa basebya Igihugu bari mu mahanga, bakavuga ko ntaho cyari cyagera ndetse ko ngo kiyobowe n’Umuyobozi ukoresha igitugu nyamara atari ukuri. Kuri we abo bose basebya u Rwanda bari hanze bakwiriye gutaha bakarwubaka.

Ashimira cyane ingabo z’u Rwanda yagize ati: “Ubu turi kwizihiza Umunsi wo kwibohora. Ni umunsi buri Munyarwanda asubiza amaso inyuma akareba aho Igihugu cyavuye akareba n’aho kigeze maze agashimira ingabo zatanze byose zikemera guhara n’amagara yazo kubwo kugikunda.

Mbere, hano muri Mukeri ntabwo twagiraga umuriro w’amashanyarazi, nari ntuye mu nzu y’amategura ndetse nta gikorwa remezo na kimwe cyari gihari ariko na we urabona uburyo hakeye.”

Yakomeje agira ati: “Muri iki gihe twizihiza Kwibohora, naboneraho guha ubutumwa Abanyarwanda bari hanze yarwo birirwa bavuga ko tuyobowe nabi, mbabwira ko bibeshya cyane. U Rwanda ruratekanye, tuyobowe neza ahubwo nibaze dufatanye, nabo bagire uruhare mu iterambere ryarwo kuko umubyeyi ahora ari umubyeyi, kuri bo rero u Rwanda ni wo mubyeyi bafite.”

Hakizimana asobanura ko kuba u Rwanda ruri kwibohora ku nshuro ya 31 kuri we bifite igisobanuro gikomeye cyane kuko ngo kuva 1995 ubwo yari umuyobozi kugeza ubu hari byinshi aho atuye bagezeho.

Ati: “Nko guhera mu 1995 nari Umujyanama w’ubuzima, mbetre hano nta terambere na rimwe ryari rihari ndetse nta n’icyizere cy’uko rizaza twari dufite. Umuriro w’amashanyarazi, imihanda, umutekano n’ibindi byari inzozi kuko hano ureba hasaga nabi cyane.

Nari ntuye aha ari ko mba mu nzu imeze nka nyakatsi ariko ubu urabona ko hariho amabati kandi dufite icyizere cyiza cy’ejo hazaza. Twageze kuri byinshi, ni yo mpamvu dukwiriye kwishimira ko twabohowe.”

Yavuze ibi nyuma y’uko hari Abanyarwanda bari mu mahanga bashyize imbere gahunda yo gusebya Urwababyaye ndetse bakabikora bagambiriye ko n’ibindi bihugu birwanga, ibintu Leta y’u Rwanda ihora ibasaba guhagarika bakaza gufatanya n’abandi kubaka Igihugu.

Tariki 04 Nyakanga buri mwaka, u Rwanda n’inshuti zarwo, bizihiza umunsi wo Kwibohora,  ubu ni ku nshuro ya 31 aho Abanyarwanda bashimira cyane Ingabo z’u Rwanda  n’Umugaba wazo w’Ikirenga Perezida Paul Kagame ku bwo kwitanga bakabohora Igihugu cyari mu icuraburundi.

Hakizimana Jean Claude ahamagarira Abanyarwanda bari hanze kudasebya u Rwanda kuko rugeze heza bakaza gufatanya n’abandi kurwubaka
Umuriro w’amashanyarazi wageze kure mu giturage
  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nyakanga 4, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE