Kwibohora 31: COPRORIZ Ntende igeze ku ishoramari rya miliyari zisaga 5 Frw

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 4, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Abahinzi b’umuceri bibumbiye muri Koperative COPRORIZ Ntende ikorera mu gishanga cya Ntende mu Murenge wa Rugarama, Akarere ka Gatsibo, bahamya ko bamaze kwiteza imbere ibyo bigashimangirwa n’ishoramari rya miliyari zirenga 5 z’amafaranga y’u Rwanda bagezeho. 

Koperative COPRORIZ Ntende ifite ibikorwa birimo Hoteli Ntende, ubworozi bw’inkoko n’inkwavu, iguriro ry’imiti y’abantu n’ibindi biyiteza imbere, ari na byo byayigejeje kuri miliyari 5 Frw. 

Abahinzi b’iyi koperative babwiye Imvaho Nshya ko na bo bizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 31 bishimira iterambere bagezeho. 

Ibi ngo binajyana no kuba koperative bibumbiyemo, igizwe n’abanyamuryango 3700. Ni nyuma y’uko yabonye ubuzima gatozi mu 2007.

Koperative COPRORIZ Ntende yahereye ku busa ariko ubu ihinga ku buso bw’igishanga busaga hegitari 600.

Perezida wa COPRORIZ Ntende Munyaburanga Emmanuel, ahamya ko bamaze kwibohora ubukene, aho buri gihembwe cy’ihinga basarura umuceri w’agaciro ka miliyari 2 na Miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda, zifasha abanyamuryango kwiteza imbere.

Yagize ati: “Dufite amakamyo apakira umuceri, ugerereranyije dufite umutungo ungana na miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Abahinzi bishimira iterambere bagejejweho n’ubuhinzi bw’umuceri

Biturutse ku bikorwa by’indashyikirwa bakoze mu buhinzi, mu mwaka wa 2014, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabibahereye igikombe.

Abahinzi batangije Hoteli ‘COPRORIZ Ntende

Munyaburanga avuga ko igitekerezo cyo gushinga iyo hoteli cyaje mu mwaka wa 2013, aho babonaga ibikorwa by’ubuhinzi bigenda byaguka.

Yagize ati: “Twagiye mu bucuruzi bw’iyi hoteli ya COPRORIZ Ntende, ku muntu bwiriyeho ashobora kuza kuharara, habera ubukwe n’inama n’akabari gashobora gufasha abantu kwica inyota.”

Yakomeje agira ati: “Twatangiye umugabane w’umuntu umwe kuri iyi hoteli, uri ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 325, ariko ubu urukabakaba miliyoni 2. Ubwo iyo ubikubye wumva umubare w’umutungo iyi hoteli ihagazeho”.

Koperative yaguye amashami yayo, aho yashyizeho iguriro ry’umuhinzi rifasha abahinzi by’umwihariko abanyamuryango ba COPRORIZ Ntende kubona iby’ibanze bakeneye mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Borora inkoko n’inkwavu

Uretse ubuhinzi kandi bakora ibikorwa bijyanye n’ubworozi bw’inkoko n’inkwavu aho na bwo bumaze gutanga umusaruro mu buryo bufatika.

Dr Ange Gilbert Habaguhirwa, umuganga w’ayo matungo, yagize ati: “Ubu tworora inkoko z’imberabyombi (iz’amagi n’inyama), twabitangiye mu mwaka wa 2019.

Inkoko zororerwa muri COPRORIZ Ntende zifasha abanyamuryango kwiteza mbere

Umunyamuryango ashobora kuza agatwara inkoko 10 kugera kuri 500, bitewe n’ubushobozi bwe, twe turazibororera kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa 45”. 

Dr Habaguhirwa avuga ko kuva mu 2019, kugeza ubu abanyamurwango ba COPRORIZ Ntende bamaze guhabwa inkoko zisaga ibihumbi 101.

Umusaruro w’izo nkoko w’inyama n’amagi, umwaka ushize wari miliyari 1 na miliyoni 500 Frw zajyanywe mu baturage.

Inkwavu batangiye bashaka izo guteka muri hoteli ariko ubu baziha n’abanyamuryango aho ubu bamaze gutanga inkwavu 50 mu gihe batangiriye kuri 15, ariko umushinga ukaba urimo kwaguka.

Ati: “Izo nkwavu twatanze harimo imfizi 25 n’inyagazi 25, ubu ngubu zariyongereye zimaze kuba 250 natwe izo 15 twatangiranye zariyongereye, ubu mu biraro dufite izigera ku 148.”

Koperative COPRORIZ Ntende yatangije iguriro ry’imiti

Abahinzi ba COPRORIZ Ntende batangije iguriro ry’imiti ‘Ntende Pharamacy’ rifasha abatuye mu Murenge wa Rugamara bakoreramo n’indi Mirenge ya Gitoki, Remera na Rwimbogo yo muri Gatsibo n’uwa Murundi muri Kayonza.

Ntende Pharmacy igira uruhare mu kunoza ubuvuzi bw’abaturage mu Karere ka Gatsibo

Abanyamuryango ba COPRORIZ Ntende barasaga 3 700, kuri ubu bishimira iterambere bamaze kugeraho.

Cyomuzaza Marie Goreth wabaye umunyamuryango mu 2003 itaraba koperative, avuga ko akora ibikorwa byo gutubura imbuto muri iyo Koperative.

Yabwiye Imvaho Nshya ko nyuma yo kwinjira muri ibyo bikorwa yatumye umusaruro w’ubuhinzi wiyongera. Atubura imbuto z’intete ngufi n’indende.

Yagize ati: “Iyi koperative nyuma yo gutangira gutubura izi mbuto bituma abanyamuryango bazibona batarushye kandi bakazibonera hafi, bikazana umusaruro mwinshi.”

Yagize ati: “Nahageze mu 2003, nyikesha byinshi kuko ntabwo iheza haba ku bagore n’abagabo. Natangiye nta bumenyi bwinshi mfite mpabwa amahugurwa, njya no mu gihugu cy’u Buhinde ntera indi ntambwe, mbona ko ubuhinzi bwabo ntacyo baturusha cyane.”

Ntare Fred na we winjiye muri COPRORIZ Ntende mu 2017, avuga ko yamufashije kwiteza imbere ubu akaba afite umutungo w’asaga miliyoni 25.

Agira ati: “Kwihuriza muri koperative ni igikorwa cyiza, dushimira Umukuru w’Igihugu. Natangiye nta kintu mfite, ubu mfite umugore, abana bariga, mfite ikinyabiziga n’isambu”.

Mukarubayiza Mediatrice winjiye muri iyo koperative muri 2004, we agira ati: “Nayinjiyemo ari amatsinda ayigize, ari impuzamashyirahamwe, nyuma mu 2007 tubona ubuzima gatozi twitwa COPRORIZ Ntende.

Kuva nayinjiramo ngeze ku rwego rushimishije kuko ubu mfite umutungo w’agaciro k’asaga miliyoni 10 Frw”.

Ubuyobozi bwa koperative COPRORIZ Ntende buvuga ko bufite gahunda yo gukomeza kwagura ibikorwa by’ishomari birimo Hoteli COPRORIZ Ntende no kwagura inyubako zayo ndetse n’ibiro by’umwihariko byagenewe ibikorwa by’ubuhinzi.

Perezida wa COPRORIZ Ntende, Munyaburanga Emmanuel yahamije bafite ishoramari ry’asaga miliyari 5
Ubu ni ubuhinzi bw’imboga z’amashu bukorwa na COPRORIZ Ntende
Bahinga umuceri ku buso bwa hegitali zisaga 600
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 4, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE