Kwibohora 30: Umutungo wa AgDF wageze kuri miliyari 320 Frw

Ubuyobozi bw’Ikigega Agaciro Development Fund (AgDF) butangaza ko umutungo w’icyo kigega wiyongereye, aho imibare yo muri Gicurasi 2024 igaragaza ko cyari gifite miliyari 320 z’amafaranga y’u Rwanda avuye kuri miliyari 18.5 z’amafaranga y’u Rwanda yo mu 2012.
Ni imibare AgDF igaragaza yerekana ko umutungo wiyongereye mu buryo bugaragara mu myaka isaga 10 ishize.
Iyo mibare igaragaza ko kuva mu 2012 kugeza mu 2024, umutungo wa AgDF wikubye inshuro zisaga 17.
Ubuyobozi bw’uyu mushinga w’icyo kigega bugaragaza ko mu myaka 10 iri imbere buzongeraho amafaranga y’u Rwanda nibura tiriyali imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
AgDF ni ikigega nzahurabukunga cyashyizweho mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 9, yabaye mu 2011, gitangizwa ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, tariki ya 23 Kanama 2012.
Ni ikigega cyashyizweho nka gahunda ya Leta yo kwizigamira hagamijwe kwigira, gushyiraho uburyo butajegajega bwagoboka ubukungu bw’igihugu mu gihe bwahungabanye ndetse no kwihutisha intego z’iterambere ry’abaturage bagizemo uruhare.
Izina Agaciro ryahawe icyo kigega mu rwego rwo kwimakaza umuco wo kwihesha agaciro no kwigira mu nzego zitandukanye z’igihugu.
Mu gihe, tariki ya 4 Nyakanga, u Rwanda rwizihije imyaka 30 rwibohoye, wabaye umwanya mwiza wo kuzirikana ku kwihesha agaciro, aho Ikigega Agaciro cyafashije ubukungu bw’igihugu guzamuka bishingiye ku musanzu w’Abanyarwanda ubwabo, ndetse byanagabanyije gukomeza gutegeraza inkunga z’amahanga habaho guhanga imirimo ku Banyarwanda, biteza imbere imibereho yabo no kumenya gucunga umutungo.
Nk’ubuyobozi bw’icyo kigega bubitangaza, urugendo rwo kwigira aho rugeze ntirujegajega, kandi rumaze gutera imbere n’ubwo hataburamo imbogamizi.
Mu gutangira icyo kigega cyari gishingiye ku mafaranga aturuka ku Banyarwanda ubwabo, bitandukanye n’ibindi bigega aho usanga biba bifite aho bikura nko ku mitungo kamere nka Zahabu, Diyama, Gaze n’ahandi.
Amafaranga ajya muri iki kigega y’ibanze ni atangwa ku bushake n’ibigo by’abikorera n’ibya Leta ndetse n’atangwa n’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga hakiyongeraho n’atangwa n’inshuti z’u Rwanda, batangiye kubikora muri Mata 2020.
Guhera mu mwaka wa 2018, AgDF yatangiye kuba ikigo gifite imigabane muri Kompanyi zitandukanye aho cyari gifite imigabane 27 cyagurishaga mu rwego rwo kunguka amafaranga, bitandukanye n’uko cyakoraga gahunda zo kuyazigama gusa.