Kwegurira Qatar Airways 49 by’imigabane ya RwandAir bigeze ku musozo

RwandAir, Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere, yatangaje ko yiteguye gusoza ibiganiro bigamije kugurisha imigabane ingana na 49% ikegukanwa na Qatar Airways.
Mu kiganiro Umuyobozi wa RwandAir Yvonne Makolo yagiranye na Financial Times, yagaragaje ko ibyo biganiro bimaze imyaka itanu bishobora kugera ku musaruro mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.
Yagize ati: “Ni ibiganiro bimaze igihe, tumaze imyaka igera kuri itanu mu biganiro. Uyu munsi rero turi kugera ku musozo wabyo.”
Muri iyi myaka itanu ishize guhera mu mwaka wa 2019, Qatar n’u Rwanda byakomeje gukorana bya hafi hagamijwe kunoza iyo mikoranire igamije iterambere.
Gusa ibyo biganiro ubwo byari bitangiye neza byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 ndetse nyuma haniyongeraho imyiteguro y’imikino y’Igikombe cy’Isi yabereye muri Qatar.
Impuguke mu by’ubukungu zivuga ko kugura imigabane kwa Qatar Airways kwitezweho kuzana impinduka zikomeye mu rwego rw’indege kandi bikazafasha ibigo byombi kwagura ibyerekezo n’ibikorwa.
Mu minsi ishize, Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways Badr Mohammed Al Meer, yavuze ko icyo kigo cyiteguye no gushora imari mu Isosiyete y’Indege y’Afurika y’Epfo.
Nanone kandi Qatar Airways yanaguze 60% by’imigabane ya miliyari 1.3 z’amadolari y’Amerika y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga kirimo kubakwa mu Karere ka Bugesera aho iyo sosiyete ikomeje kugirana amasezerano yo gusangira ibyerekezo n’izindi sosiyete z’indege.
Iki kibuga cy’indege mpuzamahanga biteganywa ko kizaba cyuzuye bitarenze mu mwaka wa 2028, kikazaba ari cyo cya mbere cyintangarugero mu Karere.
Kuygeza uyu munsi RwandAir na Qatar Airways bimaze gukorana mu nzego zinyuranye. Mu 2021, ibigo byombi byasinyanye amasezerano abifasha kwagura ingendo mu byerekezo 65 ku Isi.
Ayo masezerano yashyizweho umukono nyuma y’imyaka ibiri gusa hatangijwe ingendo z’indege zihuza Doha na Kigali. Mu mwaka ushize na bwo Qatar Airways na RwandAir byafatanyije gutangiza icyicaro cy’imizigo i Kigali icya mbere kibarizwa hanze ya Qatar.
