Kwamamara hari igihe bikwica mu marangamutima – Miss Uganda 2024

Miss Natasha Nyonyozi wegukanye ikamba rya nyampinga wa Uganda 2024, avuga ko hari igihe ubuzima bwo kwamamara bwakwica umuntu mu buryo bw’amarangamutima.
Uwo nyampinga w’imyaka 23 y’amavuko avuga ko atari azi ko kwamamara byamugiraho ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ariko amaze kwamamara yasanze bishoboka cyane.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri murandasi ubwo yari abajijwe niba kuva yegukana ikamba haba hari ibintu bibi amaze kubonera mu bwamamare.
Mu gusubiza yagize ati: “Ntakubeshye abantu hanze aha bagira amagambo mabi, rimwe na rimwe niyumvishaga ko bitanyangiza, abenshi muri bo ntabwo bagira amagambo mabi ariko hari abandi bagira amagambo akomeye kandi mabi yakwangiza amarangamutima y’umuntu.”
Yongeraho ati: “Kandi ntacyo wabikoraho kuko ntabwo wabuza abantu kuvuga, urabireka bikabaho iyo ari ibiguharabika, ni byiza ko wabifata nkaho ariko byubatse, ni byiza kandi ko utabigarukaho kuko uba uzi ukuri kwawe.”
Uwo nyampinga avuga ko nubwo atabasha kugera kuri buri mukobwa wese uri mu buzima bubi ngo amuvuganire, ariko yamubwira ijambo ryamukomeza rikamufasha kuzagera ku nzozi ze.
Yagize ati: “Icyo namubwira ni ukwigirira icyizere, akizerera mu nzozi ze, hamwe naho avuka, ibyo yanyuzemo, icyo yifuza kuzaba cyo azakigeraho, Imana ni urufunguzo rwa buri kimwe mu byo ukora, sinari nzi ko nagera nk’aho ngeze uyu munsi mu buzima, iyo ugiranye umubano mwiza n’Imana ikunyuza mu bikomeye byose unyuramo.”
Agaruka ku munsi wa nyuma w’amarushanwa, Natasha yashimiye cyane abantu b’icyaro cya Kabare aho avuka by’umwihariko ababyeyi be bamushyigikiye kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa nyuma, kuko isengesho yasenganye na nyina ni ryo ryamugarukaga mu mutwe rigatuma yizera ko biri bugende neza.
Natasha Nyonyozi yegukanye ikamba rya Miss Uganda 2024-2025, mu ijoro rya tariki 3 Kanama 2024, mu birori byabereye kuri Hoteli Sheraton asimbuye Miss Hanna Karema Tumukunde wari uherutse kwegukana rimwe mu makamba yahatanirwaga muri Miss World 2024.