‘Kwakira abimukira ba USA ntaho bihuriye n’amasezerano y’u Rwanda na RDC’

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 6, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Nduhungirehe Jean Patrick Olivier, yagaragaje ko u Rwanda rukomeje ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) byo kwakira abimukira, gusa avuga ko ntaho bihuriye n’amasezerano y’amahoro arimo gutegurwa hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Yashimangiye kandi ko kuba u Rwanda ruri muri ibyo biganiro ntaho bihuriye n’uko RDC yemereye USA amabuye y’agaciro kugira ngo iyifashe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwayo.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiyo France 24 ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 5 Gicurasi 2025.

Yahishuye ko ubwo tariki ya 25 Mata 2025, i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Rwanda rwasinyanaga na RDC amasezerano y’iby’ibanze mu kugarura amahoro n’umutekano Burasirazuba bwa RDC, ari ubwo abahagariye u Rwanda baganiraga na USA ku bijyanye no kwakira abimukira n’izindi ngingo zitandukanye.

Yagize ati: “Ntabwo bihuye rwose, ni ibiganiro bishingiye ku mubano w’ibihugu byombi, nyuma yo gusinya amasezerano y’amahame y’ibanze y’amahoro, abahagarariye u Rwanda bagumye muri Washington DC, kugira ngo bagirane ibyo biganiro byihariye hagati y’u Rwanda na USA.

Ni ibibazo byose bishingiye ku mubano w’ibihugu byombi, bijyanye n’umutekano, ibya politiki, ibijyanye n’ubukungu, n’urwego rw’ubuzima, dusangiye na USA, ni ibibazo by’ibihugu byombi.”

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwizeye ko amahoro n’umutekano bizagerwaho muri RDC, kuko nta nzitizi ziri mu masezerano u Rwanda ruteganya gusinyana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Yerekanye ko Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zamaze gushyikiriza Leta Zunze Ubumwe za Amerika umushinga w’amasezerano y’amahoro ku wa Mbere tariki ya 5 Gicurasi 2025.

Yavuze iyo mishinga yari yabanje gusuzumwa n’inzobere mu by’umutekano n’amahoro.

Amb. Nduhungirehe yavuze ko mu cyumweru cya 3 cya Gicurasi Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na RDC bazahurira i Washington DC bagasuzuma bwa nyuma ibikubiye muri iyo mishinga.

Yagize ati: “Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bazongera guhurira muri Washington DC ngo basuzume bwa nyuma ibikubiye muri iyi mishinga, bikaba biteganyijwe ko izasinywa n’Abakuru b’Ibihugu mu kwezi gutaha.”

Amb Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwifuza kubana neza na RDC kandi ko ari na yo mpamvu bari mu mishyikirano.

Ati: “Birumvikana ni cyo cyifuzo, kuba mu mishyikirano twizeye ko n’amasezerano azabaho, biturutse ku Bakuru b’Ibihugu.”

Amb. Nduhungirehe yabajijwe uko u Rwanda rufata amasezerano ya Luanda muri Angola, byari biteganyijwe ko Abakuru b’Ibihugu byombi bari guhurira ariko ntibyakunda mu gihe na Doha muri Qatar ho Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’uwa RDC Felix Tshisekedi Tshilombo, bahuye.

Ati: “Perezida Kagame ntabwo yagiye i Luanda kuko nta bwo hari habaye amasezerano yasinywe, hari inzitizi zijyanye na M23, Guverinoma ya RDC yari yanze kuganira n’uwo mutwe. Ubu ngubu, muri Doha byatangiye hari ibiganiro hagati Guverinoma ya RDC na M23, hari kandi n’ibindi bigamije kubaka umubano hagati y’u Rwanda na RDC, ibi byose bitanga icyizere cy’amahoro arambye mu Karere”.

Yavuze ko icyizere cy’uko amahoro arambye ashoboka mu Karere ari uko yaba Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Qatar, Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (EAC) n’Ubukungu bw’Afurika y’Amajyepfo (SADC) byose bibishyigikiye.

Amb. Nduhugirehe yavuze ko nubwo ubu ibiganiro bigamije amahoro birimo kugirwamo uruhare cyane na USA na Qatar ariko n’ukuboko kw’Afurika kurimo.

Ati: “Ibi biganiro birimo Afurika, kuko bishyigikiwe na EAC na SADC, Perezida wa Tongo Faure Gnassimbe washyizweho n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), yatangiye akazi ke, mwarabibonye ko mu cyumweru gishize i Doha habaye inama kandi yitabiriwe n’abahagarariye Togo.

Twizera ko ubwo bufatanye bw’ibihugu n’imiryango, na bo kandi bazatumirwa mu biro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, turi mu nzira zo kugera ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC kuko hari ubushake bwa politiki ku mpande zombi.”

Yakomeje asobanura ko ibiganiro bya EAC, SADC, ibya Doha na Washington DC byuzuzanya kandi ibibazo byose bihari bizaganirwaho by’umwihariko icy’umutekano muke uterwa n’umutwe wa FDLR, ugizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ukaba unahungabanya umutekano w’u Rwanda.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yashimye ko M23 na RDC bakomeje ibiganiro i Doha muri Qatar kandi ko bigaragaza intambwe ifatika Abanyekongo ubwabo bateye yo kuganira ku bibazo byabo cyane ko ari byo u Rwanda rwakomeje rusaba.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 6, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE