Kwagura ibitaro by’ababyeyi bya Nyamata byitezweho kunoza serivisi z’ababyeyi n’abana

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 7, 2025
  • Hashize amezi 8
Image

Ku bitaro bya Nyamata byigisha byo ku rwego rwa kabiri, harimo kubakwa inzu y’amagorofa atatu y’ababyeyi yitezweho kuzarushaho guha serivisi nziza ababyeyi n’abana.

Umubyeyi umaze kubyarira inshuro 3 kuri ibyo bitaro, avuga ko bajyaga bahabwa serivisi mu buryo butanoze kuko ari hato, kuri ubu bizera ko ubwo inyubako irimo kwagutrwa bizafasha kubona serivisi nziza.

Yagize ati: “Abaganga ntako baba batakoze kubera ubwinshi bw’ababyeyi baza hano, hari igihe ibitanda biba bike, igitanda kikaryamaho ababyeyi 2.  Ariko, ubwo ibitaro birimo kwagurwa ababyeyi tuzarushaho guhabwa serivisi nziza.

Kuhagura bizatuma ababyeyi tubona aho twisanzurira ndetse ibyiza hakongerwa n’umubare w’abaganga kuko byarushaho kuba byiza cyane.”

Umuyobozi wungirije w’ibitaro bya Nyamata, DR Ntahompagaze Cyrille avuga ko kuri ibyo ubusanzwe bitaro hari ikibazo cy’ubucucike.

Yagize ati “Hari hari ikibazo cy’ubucucike, ku munsi tubyaza ababyeyi bari hagati ya 20 na 25, muri rusange mu mpera y’ukwezi dufite hagati ya 600 na 700 tubyaza, ukagira n’ababyeyi baza mu bitaro bagera ku 1000 buri kwezi, ni ababyeyi benshi. Kugira ngo hatangwe serivisi nziza, bisaba ko umubyeyi aba afite ahantu heza hamukwiye n’umwana.”

Dr Ntahompagaze asobanura ko kugira ngo umubyeyi n’umwana bagire ubuzima bwiza hari ibisabwa byangombwa bijyanye n’igihe.

Ati: “Harimo kubakwa inyubako y’amagorofa 3 izajya itangirwamo serivizsi z’abyeyi babyara, yubatswe mu buryo bugezweho kuko serivisi nyinshi zizajya zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Abana bavutse batagejeje igihe nibura 60 bazaba bafite ahantu hihariye bashyirwa, ahakira indembe n’izindi serivisi.”

Ibyo bitaro bya Nyamata byigisha byo ku rwego rwa kabiri, ubusanzwe byari bifite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi 60 barara, ariko ubu bivugururwa harimo kubakwa inzu nini y’ababyeyiu ku biuryo bizaba bifite ubushoibozi bwo kwakira ababyeyi 120.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard Aavuga ko kuvugurura ibyo bitaro bizagira akamaro mu kurengera ubuzima bw’abana n’ababyeyi.

Ati: “Hari kubakwa ibitaro by’ababyeyi ku bufatanye na Imbuto Foundation, ni umushinga tubona uzadufasha kurengera ubuzima  abw’ababyeyi n’abana kubera ko ibitaro bya Nyamata bishinzwe ubuzima bw’abaturage  basaga 600 000, hari abo mu Mirenge 15 igize Akarere ka Bugesera, hakaba nabo mu Murenge wa Gahanga no mu Murenge wa Rukumberi na bo mu buryo bw’ubuzima bari muri zone y’abivuriza ku bitaro bya Nyamata.”

Yongeyeho ko iyo nzu yubakwa mu bitaro bya Nyamata niyuzura izakemura ikibazo cy’ibitanda, ibyumba, ibikoresho ndetse no kongera abaganga kugira ngo bite ku babyeyi babyara.

Iyo nyubako yatangiye kubakwa mu 2023, izuzura itwaye amafaranga asaga miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda.

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 7, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE