Kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi bigiye gushorwamo hafi tiriyali 7 Frw

Guverinoma y’u Rwanda irateganya ko mu rwego rwo gushyiraho gahunda ihamye yo kuzamura ubuhinzi n’ubworozi mu myaka itanu iri imbere hakenewe tiriyali zisaga 6,988 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni amafaranga agomba gushyirwamo hagamijwe kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imirire mibi, no gukuba kabiri ibyo u Rwanda rwinjiza bikomoka ku musaruro w’ubuhinzi woherezwa mu mahanga, n’ibindi.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) itangaza ko muri ayo mafaranga Guverinoma y’u Rwanda izashora mu buhinzi harimo n’ay’inguzanyo, byitezweho agira uruhare rwa 47% by’ayazashorwamo yose n’ukuvuga angana na tiriyali 3.3 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe amafaranga azaturuka mu y’abikorera n’impano azagira uruhare rwa 53% y’ayazashorwamo yose, ni ukuvuga azaba asaga tiriyari 3,68 b z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni gahunda y’imyaka itanu 5 yo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi yiswe (PSTA 5) yitezweho kubaka uburyo butajegajega bwo kwihaza mu biribwa mu Rwanda, yatangiye gutegurwa mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2024/2024, ikazatangira gushyirwa mu bikorwa tariki ya 1 Nyakanga uyu mwaka aho izageza mu 2028/2029.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi muri MINAGRI, Ingabire Chantal yavuze ko aya mafaranga azafasha mu gushyira mu bikorwa gahunda Igihugu cyihaye yo guteza imbere ubuhinzi.
Yagize ati: “Turifuza ko abikorera ari bo bayobora ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda”.
Ingabire yabivuze ko mu gihe cyo kumurika iyo gahunda mbaturabukungu ya 5 (PSTA 5) i Kigali mu nama y’inzego nkuru zishinzwe ubuhinzi yabereye i Kigali tariki ya 14 Kamena 2024.
Yavuze ko hari amasomo menshi bigiye muri gahunda yo kuzamura ubihinzi (PSTA 4) izarangira tariki ya 30 Kamena 2024, Guverinoma yasanze harimo imbogamizi ziganjemo izishingiye ku mihindagurikire y’ikirere ndetse ikaba yarashatse amafaranga yo guhangana n’icyo kibazo, aho usinga gituma ubuhinzi bw’u Rwanda budatanga umusaruro uko bikwiye.
Ingabire agaragaza ko nubwo Guverinoma ikomeje gushyira imbaraga zigaragara mu kongera ifumbire ndetse n’imbuto cyangwa se ikoranabuhanga rikoreshwa, uburyo bwo kubikoresha hose bikiri ku gipimo cyo hasi kuko usanga abafatanyabikorwa mu buhinzi bato, ari na bo bakorana n’abahinzi benshi mu gihugu nyamara iyo gahunda batarayiyumvamo neza.
Ati: “Rero, ni ingenzi kubatekerezaho nkuko turimo guteza imbere kuzamura urwego rwo kwihaza mu biribwa kuko ari cyo tugambiriye”.
Ingabire yagaragaje ko ishoramari mu buhinzi rikiri hasi cyane ndetse n’inyungu ibivamo ikaba ikiri hasi biturutse ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe, ibura ry’ifumbire n’izindi nyongeramusaruro, no kubura amasoko y’umusaruro w’ubuhinzi, bikaba zimwe mu mbogamizi zikomeye kandi zikeneye gushakirwa igisubizo.
PSTA 5 ni gahunda u Rwanda rwihaye yo kugira ngo igihugu kigera aho abaturage bazaba badafite ikibazo cy’ibiribwa, ubuzima buzira imirire mibi, umusaruro w’ubuhinzi wiyongera mu buryo burambye no kugira isoko rihoraho.
Iyo ntego iri muri guhunda yo gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa ndetse no kurwanya imirire mibi mu Rwanda, binyuze mu kuzamura umusaruro mu buryo bugezweho ndetse no kuzamura ikoranabuhanga mu buhinzi, kwigisha abahinzi guhinga kinyamwuga, haba mu gusarura, kujyana umusaruro ku masoko ndetse no kumenya guhitamo guhinga igikenewe ku isoko.
Ingabire yashimangire ko iyo gahunda iri muri bimwe mu byateguwe muri gahunda yo kwihutisha iterambere mu gihugu (NST2).
Ati: “Gutegura icyerekezo PSTA 5, n’intego yayo byashingiwe ku cyerekezo 2050 cy’Igihugu, aho hateganywa ko ubuhinzi buba isoko y’ubukungu”
Icyo iyo gahunda yitezweho
MINAGRI itangaza ko PSTA 5 iri muri gahunda yo kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.
Ugereranyije no mu zindi nzego, ni gahunda biteganyijwe ko buri mwaka izagira uruhare mu kuzamura umusaruro mbumbe rwa 8,2%, ivuye kuri 2% yinjijije mu 2023.
Ni gahunda kandi yitwezweho kuzamura umusaruro w’ubuhinzi w’ibyoherezwa mu mahanga bikagera kuri miliyoni 1.981 y’amadolari y’Amerika, bivuye kuri miliyoni 857 byinjije mu mwaka wa 2022/2023.
Muri make, umusaruro w’ubuhinzi woherezwa mu mahanga ukomoka kuri gahunda ya PSTA 4 wari miliyari 4 z’Amadolari y’Amerika yinjiye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024 izarangira muri uku kwezi kwa Kamena tariki ya 30.
Iyo gahunda mbaturabukungu mu buhinzi kandi izazamura ihangwa ry’akazi aho imirimo igera ku 644.000 izahangwa muri gahunda yo kwihaza mu biribwa, ikazaba ivuye ku mirimo 400.000 yahanzwe muri Gahunda iheruka ya 4, byose bikorwa hagamijwe kugabanya ubushomeri mu rubyiruko by’umwihariko ku batuye mu cyaro.
Hazongerwa ibiribwa no kurwanya igwingira ry’abana, aho hateganyijwe ko buri rugo mu Rwanda ruzaba rufite ibiribwa bihagije ndetse no kugabanya umubare w’abana bagwingira.
Ibice bizibandwa cyane muri iyi gahunda
Iyi gahunda mbaturabukungu izibanda cyane mu gukora ubuhinzi n’ubworozi bugezweho butanga umusaruro kandi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu rwego kugira ibiribwa bihagije.
Harimo kandi gushakira isoko umusaruro w’ubuhinzi no gutegura uburyo bwo kubungabunga umusaruro mu gihe umaze gusarurwa hagamijwe kwihaza mu biribwa dore ko byashowemo ingengo y’imari ibarirwa muri tiriyari 1,8 y’amafaranga y’u Rwanda.
Muri gahunda zose zo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi zigamije harimo imicungire y’ubutaka, kuzamura umusaruro, guteza imbere ubuhinzi bugezweho hifashishijwe imashini zabugenewe ndetse n’ifumbire igezweho hakiyongeraho no gukoresha abakozi bazobere iby’ikoranabuhanga.
Mu bindi bizakorwa harimo kongera umukamo ku matungo no kongera uburyo bwo kubona ibiryo byayo, guteza imbere ubworozi bw’amafi (kuzamura umusaruro wayo) no guteza imbere ubworozi bw’inzuki( bugatanga umusaruro w’ubuki wisumbuyeho).
Muri iyo gahunda harimo gushyigikira no guteza imbere uruhererekane rw’ingano y’ibyoherezwa mu mahanga ndetse n’abahinzi bakabyukungiramo birushijeho, kubaka ubuhunikira kugira hagabanywe igihombo cy’umusaruro wangirika mu gihe cy’isarura, kwihaza mu biribwa kandi biba bifite ubuziranenge, kuzamura urwego rw’ubushakashatsi ku bihingwa bikenewe.
Harimo nanone kwimakaza imitangire myiza ya serivisi, guhanga ibishya hifashishijwe ikoranabuhanga mu ruhererekane rw’ubuhinzi, guteza imbere uburyo bw’uko abahinzi babona amahirwe ku mari yunganira ubihinzi bwabo ndetse no gukomeza gushyiraho uburyo buhamye bw’ubwishingizi bw’ibihingwa hagamijwe kwihaza mu biribwa ndetse no guhangana n’igihombo cy’umusaruro wangirika.