Kuva mu kirombe kugera muri Faisal: Uko Marburg yinjiye mu Rwanda

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 4, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Indwara yavuzwe imyaka myinshi mu bihugu by’abaturanyi, byarangiye igeze mu Rwanda izanywe n’uducurama twabonetse mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro, umubyeyi wacyanduye aje kuvurirwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, gikwirakwira gityo.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umubyeyi wari umaze icyumweru abyaye ari we wanduye icyorezo cya Marburg bwa mbere, wagaragaye ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal, acyandujwe n’umugabo wakoraga mu birombe bicukurwamo amabuye, byagaragayemo uducurama twateye virusi ya Marburg.

Umugabo w’uyu mugore yagize ibimenyetso bigaragaza ko arwaye ariko aza kwivuza akeka ko ari malaria nyuma arakira gusa aza kwanduza umugore we wendaga kubyara.

Hashize nk’icyumweru abyaye yaje kurwara ajya kwivuriza mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ari naho yandurije umuganga wa mbere wari mu bamwitagaho, nawe wari waturutse mu bitaro bya CHUK aje gutanga ubufasha ku bitaro by’Umwami Faisal.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanziman Sabin, mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Mbere yagaragaje ko uyu mubyeyi yaje  gupfa, ariko  akigera kwa muganga babanje kugira ngo ni ingaruka zisanzwe zo kubyara ari nabyo byatumye  batihutira gutekereza ko ari uburwayi bushya bwadutse.

Ati: “Iyo virus rero ishobora kuba yaraboneye icyuho muri uko kubyara k’uwo mubyeyi. Yarakuze   iza no kumuhitana aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ari naho twahereye dushaka impapuro gusa n’abaganga baje gufatwa umwe muri abo baganga bari muri Faisal nawe wari waje gufasha ariko asanzwe akorera CHUK, yaje  gusubira ku kazi CHUK atangira kugira ibimenyetso biza no kuvamo ko abaganga ba CHUK barwara.”

Avuga ko mu gushaka kumenya aho uwo mubyeyi yakuye Marburg hashakishijwe amakuru baza gusanga umugabo we yarakoraga mu birombe bicukura amabuye ari naho hagaragaye uducurama twazanye iyo virus.

Ati: “Twaje kubibona dusubiye inyuma dusanga umurwayi wacu wa mbere yarakoraga ahongaho muri icyo kirombe gicukura amabuye mu buvumo. Tujya mu buvumo dusanga uducurama turahari twirirwana n’abantu bahakora turapima, dusanga uwo muntu umubiri we warakoze ubwirinzi bugaragaza ko yahuye n’iyo ndwara ndetse tumubajije yavuze ko mu byumweru byabanje, yagize ibimenyetso arababara nk’urwaye maralia nyuma ntiyanarembye yaje gukira.”

Minisitiri Dr Nsanzimana agaragaza ko iki cyorezo cyagaragaye ku ducurama turya imbuto tuzwi nka “Fruit bats” ari natwo tugira iyo virus tukabana nayo ariko tukaba tuyiteza aho tuba kabiri mu mwaka, mu kwezi kwa kabiri no mu kwezi kwa munani ari nacyo gihe tubyara.

Mu kubyara kwatwo ni bwo iyo virus tuyisohora haba mu macandwe, mu nkari no mu wundi mwanda dusohora mu bihe byatwo byo kubyara.

Gusa nubwo utu ducurama dutera indwara zitandukanye si byiza kutwica kuko byateza ibindi bibazo kuko tugira akamaro kanini mu kurinda ibyorezo bikwirakwizwa n’imibu, utundi dusimba ndetse tukaba ingirakamaro no mu buhinzi.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 4, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE