Kutumvikana kw’ibisekuru kwatumye Essy Williams ahimba igisigo Rungano

Umusizi Umulisa Esther ukoresha amazina ya Essy Williams unabarizwa mu itsinda ry’ibyanzu, yatangaje ko impamvu yamuteye kwandika igisigo ‘Rungano’ ari ukutumvikana bikunze kuranga ibisekuru (Generation Conflicts).
Ni igisigo kimaze iminsi itatu kigeze ku mbuga zitandukanye zicuruza umuziki zibaruye kuri uyu musizi, kugeza ubu kimaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 10.
Aganira na Imvaho Nshya Essy Williams, yatangaje ko ukuntu yabonaga abantu bakuru yise abo mu bisekuru bya kera baciraho imanza urubyiruko bashingiye ku kuntu bababona kandi ntaho bihuriye n’ukuri byatumye ahitamo kwandika igisigo.
Yagize ati: “Nashakaga kwisanisha n’itandukaniro riri hagati y’ibisekuru (Generation conflicts) cyangwa amakimbirane mu bisekuru. Mba nshaka kwerekana ko nta ngoma itagira ab’ubu na kera byahozeho. Ni aho igiterekerezo cyavuye.”
Uyu musizi avuga ko icyo gisigo cyibanda cyane ku buryo akenshi abakiri bato bibasirwa n’abantu bakuru bashingiye ku buryo bababona.
Ati: “Mu gisigo mba ngaruka ku kuntu abo mu gisekuru cya kera basa nk’aho bashaka kwibasira abo mu gisekuru cy’ubungubu, ndetse hamwe na hamwe bakagendera ku byo bambaye bashaka kubacira imanza, babona umuntu wambaye imyenda migufi bagakeka ko atavamo umukozi mwiza mu kazi, cyangwa yabona umusore ufite imisatsi akavuga ko nta mugabo wamuvamo kandi wenda bitandukanye n’ibyo bibwira.”
Essy Williams avuga ko iki gisigo kitagamije gutiza umurindi urubyiruko rufite imyitwarire idahwitse, kubera ko hari aho avuga ko bakwiye gukeburwa ariko badakabije.
Ati: “Nsoza mvuga ngo ‘Wenda wakebura gusa ntiwahenura’ aho tubona barengereye bakeburwa ariko nanone guhita tubacira imanza kubera ko yambaye ukuntu cyangwa yasutse imisatsi ari umuhungu, ntibivuze ko uwo muntu yatakaje ubushobozi bwo gukora ibyo ashinzwe.”
Si icyo gisigo cyonyine afite, kuko hari n’ibindi bitatu birimo icyo yise “Holding on to The Wind” kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 yafatanyije na Saranda, icyo yise ‘Kuri 25 kigaruka ku gitutu urubyiruko ruterwa n’ibyo bagenzi babo baba baragezeho’ hamwe na ‘Rungano’ kimaze iminsi itatu ashyize ahagaragara.
