Kutubahiriza agahenge mu ntambara ya Isiraheli na Irani byateye Trump umujinya

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 24, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yarakajwe bikomeye na Isiraheli na Irani byanze kubahiriza agahenge, abishinja kwica amasezerano bagahitamo gukomeza intambara.

Ayo masezerano yari ay’agateganyo yubahirijwe gusa mu masaha make y’igitondo cy’uyu wa Kabiri ariko nyuma impande zombi zongeye gukozanyaho.

Trump avugana n’abanyamakuru yavuze ko nta ruhande na rumwe mu zihanganye ruzi ibyo rukora.

Mbere yaho yari yabanje kuvuga ko ashaka ko habaho impinduka mu butegetsi bwa Irani.

Ubwo yari amaze gusaba agahenge; Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu yemeye ko bagiye guhagarika imirwano ariko mu buryo butunguranye icyo gihugu cyahise cyongera kugaba ibitero kuri radari ya Irani.

Abaturage bo muri Irani babwiye BBC  ko bumvise ibiturika nyuma y’uko icyo gihugu kivuze ko cyemeye agahenge ndetse na Irani yashinjwe kurasa Isiraheli igahitana abasivile.

Irani na Isiraheli byanze kubahiriza agahenge bakomeza kurasana
  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 24, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE