Kutiyizera byatumaga Adekunle Gold atinya kubura abantu

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 30, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Nigeriya Adekunle Kasoko uzwi nka Adekunle Gold yatangaje ko yahoze atinya kubura abantu hafi ye ariko zari intege nke zo kutiyizera.

Uyu muhanzi yabitangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga ku mugoroba w’itariki 29 Mutarama 2025, aho yagize ati: “Nahoranaga ubwoba bwo gutakaza abantu b’inshuti zanjye, nasanze ubwoba bwaraterwaga no kutizera imbaraga zindimo bwahagaze umunsi mpagarika kwizerera mu bwinshi bw’abantu.”

Arongera ati: “Ubuzima bwuzuyemo amahirwe mashya, hahora hari abantu bashya bo guhura na bo, byinshi byo kwiga kumenyana n’abandi bashya, n’umunezero wundi uba ugutegereje, ku rundi ruhande byose bigatuma ukura kurushaho.”

Adekule Gold avuga ko yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ubwo butumwa mu rwego rwo gutinyura abameze nkawe, kugira ngo bamenye ko muri bo harimo imbaraga batazi ko bifitemo.

Adekunle Gold, azwi mu ndirimbo zirimo Okay, It Is What It Is, Something Different n’izindi.

Ni umwe mu bahanzi basusurukije abitabiriye imikino ya BAL yabereye i Kigali umwaka ushize, ku itariki  ya 24 Gicurasi 2024.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 30, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE