Kutita ku buzima bwo mu mutwe bw’abakozi ni imbogamizi ku musaruro

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 12, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Mu gihe ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe gikomeje kugariza abakozi benshi ku Isi, aho ubushakashatsi bugaragaza ko 63% by’abakozi basiba akazi nta mpamvu babiterwa n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, abakoresha barakangurirwa kwita ku buzima bw’abakozi kugira ngo batange umusaruro mu kazi.

Imiryango itari iya Leta yita ku buzima bwo mu mutwe; Mental Health Hub na People Matters, mu  gikorwa cyayo cyabaye kuri uyu wa 12 Ukwakira 2024, kigamije kwibutsa no gushimira  bimwe mu bigo bya Leta n’ibyigenga kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’abakozi igaragaza ko umukozi witaweho mu mutwe ari we uzamura urwunguko rw’ikigo.

Ni mu gihe ku Isi mu mwaka wa 2022 habaruwe abantu 60% bari mu kazi ariko 15% muri bo bagejeje ku myaka yo gukora bari bafite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.

Umuyobozi wa Mental Health Hub, Cailin Human, agaragaza ko abakoresha bakwiye gushora mu buzima bw’abakozi kurusha uko babitegaho inyungu ku bantu badafite ubuzima bwiza bwo mu mutwe.

Yagize ati: “Ese ndashaka umusaruro mu kazi kanjye? Ese ndashaka abantu bafata imyanzuro myiza? Ese ndashaka ababana mu mahoro? Iyo uri umukoresha ibyo byose uba ubishaka niba ubishaka rero shora mu mibereho myiza y’abakozi. Niba ushaka ko abakiliya bawe bishima, niba ushaka kunguka mu kazi kawe bizajyana nuko abakozi bawe bameze.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imicungire y’Abakozi muri Banki Nkuru y’u Rwanda, (BNR) Muhire Modeste, avuga ko muri iki kigo bafite abaganga bashinzwe kwita ku buzima bwiza bw’abakozi ari nabyo bitanga umusaruro ku kigo bityo n’abandi bakoresha bakwiye kubyigiraho.

Ati: “BNR ifite abakozi bahoraho bashinzwe ubuzima bw’abakozi. Hari abaganga bashinzwe kwita ku barwayi, ababyeyi bakamenya ikibazo bafite hari abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe banatanga amasomo kugira ngo umukozi abeho atekanye.”

Yongeyeho ko kugira ngo umukozi akore neza bisaba ko aba atekanye ariko usanga ubuzima bwo mu mutwe mu Rwanda benshi batabuha agaciro, anasaba ko inzego zishinzwe imicungire y’abakozi mu bigo zigomba kureba uko hakwitabwa ku nyungu z’umukoresha n’inyungu z’umukozi.

Steven Murenzi, ni Umuyobozi w’ishami rishinzwe imicungire y’abakozi mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), nawe avuga ko kutitabwaho mu mutwe bigira ingaruka ku bakozi bose kandi byavamo n’igihombo.

Ati: “Iyo  umukozi atameze neza umusaruro uragabanyuka kandi ubuzima bwo mu mutwe ntabwo bugaragara si nkuko umukozi yarwara  avunitse, ubwo mu mutwe bugaragarira mu bikorwa kandi uko umukozi yitwara bigira ingaruka ku bandi.”

Mu bushakashatsi bw’Ikigo cy’gihugu cyita ku buzima (RBC) bwagaragaje ko mu bakozi 30% basiba akazi nta mpamvu, 63% muri bo bagasiba bitewe n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe ndetse mu bigo birimo abakozi barenga ijana, 32% batekereje kwiyahura.

Ibitaro byita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bya Caraes Ndera, imibare yabyo ya 2022/2023 yagaragaje ko imibare y’abarwayi yiyongereye ugeraranyije n’imyaka yatambutse aho bakiriye abarwayi 95 773 bahivurije, barimo 5 646 bashyizwe mu bitaro.

Mu gihe mu mwaka wa 2020/2021 bakiriye abarwayi 74 363 ariko mu wa 2021/2022 bakaba barakiriye  96 357.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 12, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE