Kutabona aho kwimenyereza imyuga ni ikibazo cy’ingutu cyugarije abayize

Abanyeshuri bize amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, (TVET Board), bavuga ko ikibazo kibakomereye ari ukubona ibigo bibakira ngo bimenyerezemo umwuga, aho bahura n’ingaruka zo kutabyaza umusaruro ibyo bize.
Abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye bemeza ko kubura aho bimenyereza imyuga bituma bagira igihombo kuko usanga batamenya uko ku isoko ry’umurimo bihagaze ndetse nuko banoza akazi kabo.
Nzayisenga Aline, ni umunyeshuri wasoje kwiga ibijyanye no gutunganya ubwiza mu ishuri ryisumbuye rya Gitisi TVET, riherereye mu Karere ka Ruhango yabwiye Imvaho Nshya ko yabuze aho kwimenyereza ibyo yize ahitamo kubireka ajya gukora ibindi aho byatumye abona ko ibyo yize nta kamaro byamugiriye.
Ati: “Nabonye mbuze aho kwimenyereza umwuga ndabireka. Amafaranga y’ishuri nishyuye sinigeze nyagaruza kuko ntaho ibyo nize nabikoresheje kuko ubu ndi umucuruzi.”
Niyomukiza Nabote ni umunyeshuri wiga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro Don Bosco Gatenga riri mu Karere ka Kicukiro, avuga ko kutabona aho yimenyereza umwuga bituma umuntu atagira ubumenyi bwisumbuye.
Ati: “Niba mu gihugu hose abanyeshuri duhurira ku ruganda tugiye gusaba sitaje urumva kuyibona biragoye kandi iyo udakoze imenyereza mwuga hari ibintu byinshi uba ubuze kuko mu kwimenyereza ni ho haturuka ubundi bumenyi.”
Irankunda Annie nawe ati: “Imbogamizi ahantu ziri ntibizera ubushobozi bw’uwo bagiye kwakira ikindi usanga abantu baba bashaka kwikubira imirimo ntibatange sitaje.”
Kubura aho kwimenyereza umwuga binemezwa n’abanyeshuri bize amasomo mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC Kigali. Bavuga ko kubona aho kwimenyereza akazi bigorana ndetse bamwe birangira bahabuze.
Cyuzuzo Adeline, ni umunyeshuri wasoje amasomo ye muri iri shuri avuga ko agisoza amasomo yabuze ikigo yimenyerezamo umwuga.
Ati: “Nkisoza amashuri yisumbuye nahuye n’ikibazo cyo kubura aho nimenyereza umwuga kandi usanga bitugiraho ingaruka ku buryo bitatworohera guhangana ku isoko ry’umurimo.”
Micomyiza Hertier, nawe yasoreje muri iri shuri nawe ati:” Ibigo byinshi usanga bidatanga sitaje kuko usanga batinya ko ahari twabangiriza ibikoresho, kandi naho uyibonye usanga bishyuza menshi ku buryo buri wese atapfa guhita ayabona.”
Jean Pierre Turabanye ni Umupadiri w’umuryango w’Abaseleziyane akaba n’umuyobozi w’Ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro Gatenga Don Bosco, riherereye mu Karere ka Kicukiro yemeza ko hataraboneka ibigo bihagije biha abanyeshuri amahirwe yo kwimenyereza umwuga.
Ati: “Ntituragira ibigo bihagije biha abana aho kwimenyereza umwuga kandi ni ikibazo gikomeye kuko igihe atabonye amahirwe yo kujya muri sitaje aba adafite ubumenyi mu bijyanye n’ibikorwa mu ruganda kandi ubumenyi aba afite ntabwo buba bwagutse nk’ubwo yajyana ku isoko ry’umurimo.”
Yongeyeho ko usanga n’ibigo byinshi bitanga sitaje biri muri Kigali aho usanga ikiguzi cya sitaje gihenda abana baturuka mu bice by’ibyaro.
Ntamugabumwe Ezechiel, ni rwiyemezamirimo ukorera mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, atanga sitage mu bana bimenyereza umwuga w’ubudozi agaruka ku mpamvu ituma abana batabona sitaje.
Yagize ati: “Impamvu ituma abanyeshuri batabona sitaje rimwe na rimwe biterwa n’ibigo abana baturukaho ndetse n’imyitwarire yabo. Ikindi ni ubushobozi buke bw’abana batabona amafaranga ya sitaje kuko hari aho bayishyuza batinya ko bakwangiza ibikoresho.”
Yasabye bagenzi be gufasha abana bakabona sitaje kuko ari bo bazavamo abafite ibigo bikomeye mu myaka izaza ndetse bakabunganira no mu kazi.
Cyiza Vedaste ni umukozi wo mu ishami rishinzwe gutegura integanyanyigisho n’imfashanyigisho mu rwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere imyigishirize ya tekinike imyuga n’ubumenyingiro,(RTB, Rwanda TVET Board), avuga ko umuti wo kubura aho kwimenyereza umwunga ari imikoranire na ba rwiyemezamirimo.
Ati: “Uko umubare wiyongera ni nako abanyeshuri bakenera aho bimenyereza umwuga, ariko igikenewe kugira ngo babone aho bimenyereza umwuga ni ubufatanye n’abikorera.”
Yongeyeho ko abikorera bagomba kumva ko ejo umukozi bazakenera azava mu kuba yarimenyereje umwuga bityo ko abikorera bakwiye kubyumva kugira ngo bazabone abakozi bifuza.

Imanirakiza Emmanuel says:
Mata 7, 2025 at 7:19 amNabuze aho gukorera stage ya CCTV camera na networking