Kurya neza ni ukurya ibifitiye akamaro umubiri- Minisitiri Dr Bagabe

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 24, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Dr Cyubahiro Mark Bagabe yasabye buri muntu wese kwihatira kurya neza ariko akarya ibigirira umubiri akamaro birimo imboga, inyama n’ibinyamafufu bikungahaye ku ntungamubiri.

Ni ubutumwa yatanze mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Ibiribwa ku Isi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025.

Ni umunsi wizihirijwe mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Cyanika, ahatewe ibiti by’imbuto ziribwa, horozwa abaturage inka, inkoko n’ihene n’andi matungo.

Dr Bagabe yavuze ko koroza abaturage biri mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bukene no kwihaza mu biribwa.

Yabasabye kurya neza ariko bakibanda ku bigirira umubiri akamaro.

Yagize ati: “Tuributsa ko umutekano w’ibiribwa, utagarukira gusa ku kugira ibiryo bihagije, ahubwo ni ugukora ku buryo buri funguro rigirira umubiri akamaro uko bikwiye kandi rigatuma atekereza neza.”

Minisitiri Dr Cyubahiro Bagabe yashimangiye ko u Rwanda rwafashe ingamba zo gufasha abaturage kwihaza mu biribwa binyuze mu guhangana n’igwingira mu bana.

Yashimiye ako Karere ka Nyamagabe kuba harashyizwemo imbaraga mu guhangana n’igwingira mu bana, aho ubu imibare igaragaza ko nubwo kakiri inyuma y’utundi Turere dukennye ariko bigaragara ko igwingira mu bana ryagabanyutse.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Niwemwungeri Hildebrand yavuze ko ubu bakataje mu rugamba rwo guhashya ubukene n’imirire mibi.

Yagize ati: “Twiyemeje guhinga ubutaka bwose mu bihembwe byose, ngo bifashe guhashya imirire mibi.”

Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) mu mwaka wa 2024, cyerekanye ko 51,4% by’ingano z’Akarere ka Nyamagabe kiri mu bukene kandi zihaza mu biribwa, icyakora bigaragazwa ko ari aka 3 mu gihugu mu gukora cyane ngo ubwo ubukene burandurwe.

Muri aka Karere hahinzwe imboga kuri hegitari 350 mu gihembwe cy’ihinga C, biteganyijwe ko kazahinga hegitari 500 mu gihembwe nk’icyo mu mwaka utaha.

Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa (FAO) mu Rwanda, Nomathemba Mhlanga yavuze ko bakomeje inzira yo gufatanya na Leta y’u Rwanda, mu gufasha abaturage kwihaza mu biribwa.

Ati: “Ubuhinzi nk’inzira y’iterambere, kandi tweyemeza gutsinda urugamba rwo gufasha abaturage kwihaza mu biribwa. Twifatanya n’abaturage kwihaza mu biribwa no guhuza abahinzi n’amasoko.”

Ubundi uyu munsi mpuzamahanga w’ibiribwa wizihiza tariki ya 16 Ukwakira buri mwaka aho igihugu gihitamo kuwizihiza ku munsi gishaka bitarenze ukwezi mu Kwakira nk’uko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ribiteganya.

Kuri uyu munsi MINAGRI yIfatanyije n’abafatanyabikorwa bayo gutera ibiti by’imbuto ziribwa ku mashuri bisaga 5 000 mu gihugu hose.

Ku ishuri rya G.S Notre Dame de la Paix hatewe ibiti bya avoka 100, naho ku ishuri rya G.S Saint Nicolas Cyanika abanyeshuri bagaburiwe ubugari bw’ibigori, ifu irimo intungamubiri ari yo igiye kujya ihabwe abanyeshuri mu gihugu ku ifunguro rya saa sita.

Umwe mu banyeshuri w’aho Manzi Alliance yabwiye Imvaho Nshya ko bishimiye ko begerejwe ibyo biti byera imbuto ahamya ko bizabafasha kwirinda indwara.

Mu Karere ka Nyamagabe, abaturage borojwe aho imiryango 7 yorojwe inka 7, imiryango 20 yorojwe ihene 40, hatanzwe n’inkoko 680 ku miryango 34 (inko 20 kuri buri muryango).

MINAGRI yanatangije ukwezi kwahariwe kwimakaza ibiribwa hazakorwa ibikorwa byo gushishikariza abaturage gufata neza ibiribwa no guhinga neza ubutaka bukabyara umusaruro kandi bakanorora neza amatungo abaha umusaruro, bikajyana no gufasha abahinzi n’aborozi kubona amako y’umusaruro babona.

Mu Rwanda, ingo 83% ni zo zitihagije mu biribwa aho ubu hakomeje gushyirwa imbaraga mu zisaga 16% ngo na zo zikure mu bukene kandi zibone ibiribwa bihagije.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 24, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE