Kureka inzoga n’itabi ugakora siporo bigabanya indwara zitandura- Dr Mpunga

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 24, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Nyuma yuko inzoga n’itabi bigaragaye ko biri mu bituma indwara zitandura ziyongera, Abanyarwanda barasabwa kubigabanya no kubyirinda bagakora siporo mu rwego rwo kurengera ubuzima.

I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri yiga ku ndwara zitandura, igamije kureba uko izi ndwara zagabanyuka hanitabwaho abazirwaye.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2022, yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye bahujwe no gukaza ubukangurambaga kuri izi ndwara hagamijwe kurengera ubuzima bw’abanyafurika.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze Dr.Mpunga Tharcisse, yavuze ko gukora siporo no kurya neza byaba urukingo ku ndwara zitandura.

Dr.Mpunga yagize ati: “Ahanini izi ndwara zirimo umutima, umuvuduko, diyabete kanseri n’izindi usanga ziterwa n’ibyo tunywa ndetse n’ibyo turya, Abanyarwanda banganyije kunywa inzoga, itabi bakarya neza, byaba ari umuti cyangwa urukingo kuri izi ndwara zitandura, byaba byiza bakoze siporo bakita ku mirire bagira ubuzima bwiza.”

Umwe mu bantu bakize imwe muri izi ndwara witwa Rukelibuga Joseph, yakize indwara izwi nka ‘Stroke’ yavuze ko abantu bakwiye kwiyitaho bakajya bisuzumisha kenshi gashoboka mu rwego rwo gusigasira amagara yabo.

Ati: “Njye narwaye stroke nza kugira amahirwe yo kwitabwaho ndayikira, gusa bisaba kwitwararika ugakurikiza neza inama za muganga ukiyitaho bihagije.”

Rukelibuga yakomeje avuga ko nubwo rimwe na rimwe izi ndwara ziza umuntu atiteguye, ariko ni byiza ko abantu bakwiye kujya bipimisha bakamenya uko bahagaze kugira ngo abarwaye bahabwe ubuvuzi bwibanze.

Yongeyo kandi ko abafite izi ndwara Leta yajya iborohereza kubona imiti, hakitabwaho abafite ubu burwayi ndetse hakarebwa uko zajya zivurirwa kuri Mituweli kuko ubuvuzi bwazo buhenze cyane.

Prof. Joseph Mucumbitsi uyobora ishyirahamwe ry’imiryango irwanya indwara zitandura, akaba anakuriye ihuriro ry’abarwanya izi ndwara muri Afurika y’Iburasirazuba yavuze ko iyi nama igamije guhuza ibitekerezo ku irandurwa ry’izi ndwara.

Prof.Mucumbitsi yagize ati: “Iyi nama igamije kungurana ibitekerezo ku kurwanya no kurandura indwara zitandura, hakorwa ubukangurambaga ku buryo zakwirindwa ndetse n’uburyo hagenwa itangwa ry’imiti nuko yakwirindwa hirya no hino mu byaro.” 

Yakomeje avuga ko ikigambiriwe cyane ari ubukangurambaga ku kurwanya inzoga n’itabi no gukangurira abantu kugira imirire myiza, kuko ahanini ibi ni byo usanga biterwa bikanakwirakwiza izi ndwara mu bantu.

Iyi nama ihurije ibiguhu bitandukanye mu Rwanda, higwa ku buryo hagabanyuka indwara zitandura mu Karere no muri Afurika muri rusange, ikaba ibereye i Kigali ku nshuro ya mbere.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 24, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE