Kurahira si umuhango gusa ahubwo bijyana no kuzuza inshingano- Perezida Kagame

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi, abibutsa ko kurahira gusa bidahagije ahubwo bijyana no kuzuza inshingano nshya.
Abarahiye ni Dr Felicien Usengumukiza wagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB na Kadigwa Gashongore, Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.
Perezida Paul Kagame yabwiye abo bayobozi barahiye ko atari ukurahira gusa ngo babe barangije ibyo basabwa, kuko ahubwo bisaba kujyana no kuzuza inshingano.
Yagize ati: “Kurahira rero ntabwo ari umugenzo gusa, kurahira bijyana n’iyo nshingano iba igomba kugaragara ku bayobozi igihe buzuza inshingano, bityo igihugu cyacu kikabigiramo inyungu ndetse no kwihuta mu nzira turimo n’aho twifuza kugera.”
Yabibukije ko atari bashya mu nshingano, ariko ko ziremereye bakaba basabwa kuzuza inshingano zijyanye na ko.
Ati: “Ni akazi karemereye, usibye ubwako ko karemereye kajyanye n’imico, n’imyumvire na politiki y’igihugu cyacu, ako kazi kagomba kugaragaza mu buryo bwo kuzuza inshingano zijyanye na ko.”
Umukuru w’Igihugu yabibukije ko batekereza ibibayobora mu mikorere kuko n’ubundi bari basanzwe mu nshingano.
Ati: “Nagira ngo rero igihe muzaba mukora ibijyanye n’inshingano zanyu, mujye muhora mubifite mu byo mutekereza bibayobora mu mikorere, naho ibindi aho muvuye n’aho mugiye ni umurimo umwe mwari musanzwe mufite ibyo mukorera igihugu mu yindi myanya mwarimo. Ni imyanya yahindutse gusa ariko inshingano ni ya yindi, usibye ko yiyongereyeho mu buryo bw’uburemere gusa, nagira ngo rero mufatanyije n’izindi nzego, twese dufatanyije akazi kazakorwe uko bikwiye.”
Perezida Kagame yavuze ko nta byinshi byo kugarukwaho, uretse kubashimira, kwibukiranya no kubifuriza akazi keza.
Dr. Félicien Usengumukiza yahawe izi nshingano nshya ku wa 14 Ukuboza 2023 naho Kadigwa Gashongore we yazihawe tariki 25 Mutarama 2024.



