Kunagura amacupa y’ibirahure bishoboka 100%- REMA

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA), bwikomye abajugunya amacupa ya pulasitiki n’ay’ibirahuri aho babonye hose kuko bigira ingaruka zangiza ibidukikije.
Mu butumwa bwanyuze kuri Twitter, REMA yagize iti “Kujugunya icupa (plastiki cyangwa ikirahuri) ahabonetse hose si byo kuko bigira ingaruka mbi ku bidukikije. Buri wese akwiye gushyira imyanda ahabugenewe kandi akayivangura kugira ngo ishobore kunagurwa inagurwe.”
REMA ivuga ko amacupa ya pulasitiki akozwe mu binyabutabire bishobora guhumanya ibiyapfunyitsemo, kandi agira ingaruka ku bidukikije kuko atabora, bikaba byanatera indwara nka cancer biturutse kukumira uduce twa plastiki tutagaragarira amaso.
Amacupa y’ibirahure yo akozwe mu bikoresho kamere kandi kugeza ubu bigaragara ko ibyo akozwemo bidahumanya ibiyapfunyitsemo, kandi kuyanagura bikaba bishoboka ku gipimo cya 100%.
Ubu butumwa bwatanzwe busubiza ubw’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga wibazaga niba amacupa ajugunywa ahabonetse hose adakwiye kubyazwa inyungu yongera gusubizwa mu nganda ziyabyazamo ibindi bikoresho.