“Kuhira imyaka kinyamwuga byakiza u Rwanda n’Afurika inzara”

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 2, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Inzobere mu buhinzi zivuga ko kugira ngo u Rwanda n’Afurika muri rusange bazabashe kwihaza mu biribwa, bagomba gushyira imbere kuhira mu buryo bwa kinyamwuga, ubuhinzi bugakorwa mu bihe byose budakozwe mu gihe cy’imvura gusa.

Byakomojweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2024, mu nama Nyafurika y’iminsi ine, iteraniye i Kigali, yiga ku guteza imbere ubuhinzi hagamijwe kwihaza mu biribwa (ASFForum 2024).

Ni inama ihurije hamwe inzobere mu buhinzi basaga 5000, barimo abashakashatsi, abari mu nzego zifata ibyemezo za Leta n’izabikorera, abahinzi, urubyiruko n’abandi.

Inzebere zerekanye ko ubuhinzi muri Afurika bugomba kwitabwaho by’umwihariko kuhira kinyamwuga bikitabwaho cyane hagamijwe kwihaza muri biribwa bigakiza inzara Abanyafurika bagasagurira n’amasoko.

Ndayizigiye Emmanuel, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Yalla Yalla Group, gihuje abarangije muri Kaminuza zitandukanye ibijyanye n’ubuhinzi, bagahabwa amahugurwa mu bihugu nka Isiraheli, mu Bushinwa no mu Gihugu cya Misiri, bishyize hamwe mu guteza imbere ubuhinzi by’umwihariko ubukoresheje ikoranabuhanga. 

Yerekanye ko kuhira ari inkingi ya mwamba ifasha abahinzi guhinga igihe cyose bakagira umusaruro uhagije kandi igihe cyose.

Yagize ati: “Nta kintu wakora mu buhinzi udatekereje kuhira. Amazi ni cyo kintu cyonyinye kizadufasha gukora ubuhinzi bw’igihe cyose. Niba nshaka guhinga ibishyimbo, guhinga inyanya ngashaka guhingira isoko, ngashaka umusaruro buri munsi biransaba ko ngomba kwita ku kuhira.”

Yalla Yalla Group ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), batangije umushinga wiswe (Mobile Irrigation Model) wo gufasha abahinzi kuhira imyaka yabo bagakoresha ibikoresho byabo byo kuhira hanyuma umuhinzi bagiranye amasezerano akazabishyura amaze kweza.

Kuhira kuri hegitari imwe babikorera ibihumbi 52 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ndayizigiye yasabye abahinzi gukoresha aya mahirwe kugira kwihaza mu biribwa bikomeze gutera imbere binyuza mu kuhira imirima.

Ati: “Dutekereze kuri Nyabarongo iri mu metero ijana ariko ugasanga inyanya zihahinze zirimo ziruma, ni gute dufite umugezi w’Akanyaru, Agatobwe, Mbirurume n’iyindi tugategereza guhinga ari uko imvura iguye. Tugomba kwicara tukabitekerezaho nk’Abanyafurika kuko no mu bindi bihugu hariyo iyo migezi.”

Ndayizigiye avuga ko mu Rwanda hari aho ubuhinzi butangiye gutera imbere kuko hari aho batangiye kuhira, icyakora agashishikariza abikoresha gushora imari ihagije mu buhinzi.

Ati: “Ikiburamo ni ukuzanamo abikorera, urubyiruko abagore bagahabwa ibikoresho ubuhinzi bakabubyaza umusaruro”.

Ashimangira ko mu gihe abikorera bashoye imari mu buhinzi benshi mu ngeri zitandukanye bakabwitabira buzatanga umusaruro kurushaho.

Umujyanama mu bya Tekiniki muri MINAGRI, Dr Rutikanga Alexandre agaragaza ko Leta ishyize imbere gufasha urubyiruko gukwirakwiza ikoranabuhanga ryo kuhira imirima kugira yere neza.

Ashimangira ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gutera inkunga urubyiruko rukora ubuhinzi by’umwihariko hashyirwa imbaraga mu kuhira binyuza mu ikoranabuhanga binyuze mu kungurana ibitekerezo muri izi nama zibera mu Rwanda ziba zigamije guteza imbere ubuhinzi.

Ati: “Ni ikoranabuhanga rizadufasha kubona ibikoresho byo kuhira, nk’ibyahabwa urubyiruko batanga serivisi z’ubuhinzi gukoresha amashanyarazi, kuko birahenduka kandi ntibihumanye ikirere nka za mazutu.”

MINAGRI ivuga ko gufasha urubyiruko gukoresha iryo koranabuhanga bizatuma rwitabira ubuhinzi ku bwinshi.

Imibare ya Minisiteri y’Urubyiruko yo mu mwaka wa 2023, igaragaza 30% by’urubyiruko rudafite akazi ari urwize ubuhinzi.

Mu nama y’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika yabaye mu mwaka wa 2014, bari biyemeje kurandura burundu inzara mu mwaka wa 2025, ariko kugeza ubu muri Afurika inzara yugarije ibihugu hafi ya byose.

Umuryango World Vision utangaza ko miliyari 1 y’abaturage b’Afurika batabona indyo yuzuye, ndetse 30% by’abana bo kuri uyu mugabane bagwingiye kubera imirire mibi.

Mu gihe 20% by’abaturage b’Afurika batabona ibiryo bihagije, abaturage barenga miliyoni 57 bafite inzara yatangiye ubwo  icyorezo cya COVID 19 cyadukaga kugeza ubu.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 2, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE