Kugira izina ririmo Afurika byatumye Mwafurika atifuza kugira izina ry’ubuhanzi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 14, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Umuhanzi Charles Mwafurika avuga ko impamvu yakomeje gukoresha amazina ye mu muziki ntashake izina ry’ubuhanzi, ari uko izina rye rifite igisobanuro cy’umunyafurika.

Ati: “Ni amazina meza nkunda, kuko ubwayo arimo igisobanuro cy’uwo ndi we, cy’uko ndi umunyafurika, kandi ngomba kubiharanira, ubwo rero nabonye nta mpamvu yo gushaka irindi zina.”

Uyu muhanzi kandi ntiyemeranya n’abavuga ko mu muziki gakondo nta bufatanye bw’abahanzi bugaragara, ibizwi nka Collabo, aho abahanzi babiri cyangwa batatu usanga bahuriye mu ndirimbo imwe.

Nubwo yemera ko bitari ku rwego nk’urw’izindi njyana, ariko ngo hari impinduka ugereranyije no mu bihe byo hambere, aho wasangaga indirimbo zihuriyemo abahanzi barenze umwe ari iz’amatorero gusa.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya Mwafurika yavuze ko impamvu yatumye bisa nkaho nta bufatanye bw’abahanzi bwagaragaye akenshi biba bitarakunda ko abahanzi bahuza.

Yagize ati: “Ubufatanye mu guhurira mu ndirimbo (Collabo) kw’abahanzi b’injyana gakondo bushobora kuba ahari bwarakomwe mu nkokora n’uko buri muhanzi aba afite uburyo akoramo butandukanye n’ubwa mugenzi we noneho guhuza izo gahunda bikaba byagorana.”

Yongeraho ati: “Umuhanzi buriya agira uburyo bwe aba yagennye azajya akurikiranya indirimbo, gusa ubona bitangiye kuza, kuko nk’ubu hari collabo ya Ruti Joel n’Impakanizi, Bill Ruzima na Audia Intore, Jules Sentore na Teta Diana, n’izindi, kandi turacyakomeje urugendo rwo kurushaho kuyiryoshya.”

Mwafurika avuga ko mu bihe byo hambere byari bigoye ko hagaragara guhurira kw’abahanzi mu ndirimbo imwe bitari ukuvuga ko ari itorero runaka, ariko ko mu bahanzi b’injyana gakondo b’ikiragano gishya barimo gukora uko bashoboye ngo habeho impinduka, kandi nziza zarushaho kuryoshya no kugira injyana gakondo injyana ikunzwe.

Charle Mwafurika ni umwe mu basore bagize itsinda ryitwa Indashyikirwa Iganze gakondo, akaba afite indirimbo ye nshya yise Iribagiza yageneye abantu bose bafite abo bakunda.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 14, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE