Kugenda mu ndege si iby’abakire gusa- Perezida Kagame

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 4, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakebuye abaturage b’Abafurika, yababwiye ko kugenda mu ndege bidakwiye gufatwa n’ibyagenewe abakire gusa, asaba inzego zirebwa n’urwo rwego gushyira hamwe bagakuraho impamvu zituma ingendo zazo zihenda.

Ni ubutumwa yahaye abayobozi batandukanye bitabiriye inama mpuzamahanga Nyafurika ya 9 izwi nka “Aviation Afurika Summit 2025, igamije guteza imbere indege muri Afurika iteraniye i Kigali kuva tariki ya 4 ikazageza ku ya 5 Nzeri 2025.

Umukuru w’Igihugu yabwiye abitabiriye iyo nama basaga 2 000, barimo abakora mu nganda zikora indege, abayobozi b’ibigo by’indege, abahanga mu bwikorezi bwo mu kirere n’abandi ko hashize imyaka myinshi u Rwanda rumenye ko ubwikorerezi bwo mu kirere ari inkingi y’iterambere.

Yavuze ko sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir), ikomeje kwagura ibyerekezo hirya no hino ku Isi.

Ati: “Nubwo bimeze bityo Umugabane wacu, ukomeje guhura n’ibibazo bijyanye n’ikiguzi gihanitse mu bwikorezi bwo mu kirere, n’ibikorwa remezo bihenze. Ibyo bituma ingendo z’abantu no gutwara imizigo bihenda cyane, bitari bikwiye.

Kugenda mu ndege ntibikwiye guharirwa abakire, dukwiye gushyira hamwe biruseho.”

Yavuze ko u Rwanda rufatanya na kompanyi ya Zepline gukoresha indege zitagira abapilote (drone) nk’uburyo bwo koroshya kugeza imiti ku bayikeneye.

Ati: “Byafashije gutanga serivisi byihuse kandi birokora ubuzima”.

Yavuze ko kubera ko ubwo buryo bwatanze umusaruro, harimo kwigwa uko bwakwagurwa bugashyirwamo ikoranabuhanga rigezweho.

Perezida Kagame yashimangiye ko kuba ku Mugabane wa Afurika haratangiye kugeragezwa indege zitagira abapiloti zishobora gutwara abantu nka taxi, [bwatangirijwe muri Afurika bwa mbere, bukabera mu Rwanda], buzafasha uwo mugabane mu iterambere.

Ati: “Twishimiye kwakira ubwo buryo, dutegereje kureba inyungu zizaza mu gihe kiri imbere.”

Yunzemo ati: “Kuri Afurika icyerekezo kirasobanutse, ni ugushora amafaranga menshi, mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, nk’uburyo bwa ngombwa bwo kugera ku iterambere ry’ubukungu.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo ibihugu bifite ubukungu buringaniye bizamuke mu iterambere no guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo muri Afurika, hakoreshejwe guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere.

Ati: “Mu mwaka utaha abagenzi bakenera indege muri Afurika, biteganyijwe ko bazikuba kabiri. Ku mugabane wacu, ingamba zashyizweho kugira ngo bidufungurire amarembo y’ikirere.”

Yibukije ko mu gushyigikira iyo politiki, hashyizweho isoko rusange ry’Afurika ryo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, uburyo bwo guteza imbere ingendo zo mu kirere buhuriweho bw’Afurika (AfurikAir Transport Market).

Ati: “Isoko rusange ry’Afurika na ryo ni isoko y’ubukungu, kandi u Rwanda na rwo ruzakomeza kuba umufatanyabikorwa waryo.”

Yijeje ko u Rwanda ruzakomeza gushyiraho amategeko na politiki bibereye urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere kandi ko ruzakomeza no kubishishikariza n’ibindi bihugu.

Ati: “Urugero twakuyeho visa ku baturage bose ba Afurika, dushyigikira abagore n’abakobwa, bakiga ibijyanye n’indege, bikaba ari bimwe mu byo dushyize imbere”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kuba kugenda mu ndege bitaharirwa abakire, ibyo biramutse bikozwe neza mu bihugu bitandukanye, byaba umusingi ukomeye w’urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere n’isoko yo guhanga ibishya.

Perezida Kagame yemenyesheje abitabiriye inama ya Aviation Summit ko Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ikigo gishinzwe Umutekano wo mu Kirere muri Afurika no ku kirwa cya Madagascar (ASECNA), yombi ikwiye gushyigikirwa kugira ngo ibashe gukora neza kandi igere ku ntego zayo, zirimo gufasha Afurika kugera ku kubona uburyo bwo guhuza ingendo zo mu kirere hagamijwe koroshya imigenderanire.

Umuyobozi Mukuru wa ASECNA, Prosper Zo’o Minto’o na we yasabye abitabiriye iyo nama gushyira hamwe mu gushora imari ahari amahirwe yo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere.

Ati: “Mureke dushyira hamwe dushyigikire umurongo uhari, dushobora kwigiranaho, kandi dufatanyije dushobora kugera ku ntego twiyemeje.

Dushobora kugera kuri byinshi mu gihe twashyize hamwe kandi ubushobozi turabufite yewe n’umutungo wo kubikora turawufite.”

Inama ya 9 yiga ku iterambere ry’indege muri Afurika irimo kubera rimwe n’imurikabikorwa byo muri uru rwego, ikaba ihurije hamwe abaturutse mu bigo bikora ingendo zo mu kirere, ibibuga by’indege, n’ibigo bishinzwe iterambere ry’indege, inganda n’abahanga mu by’indege basaga 2 000, baturutse ku mugabane no hanze yawo.

Perezida Kagame yanasuye imurikabikorwa, rihurije hamwe abamurika basaga 100 bagaragaza umusanzu wabo mu iterambere ry’urwego rw’indege muri Afurika.

Perezida Paul Kagame yavuze ko kugenda mu ndege atari iby’abakire gusa
Perezida Kagame yasabye inzego zirebwa n’urwego rw’ingendo zo mu kirere gushyira hamwe bagakuraho ibituma ingendo zazo zihenda

Amafoto: TUYISENGE Olivier

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 4, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE