Kubungabunga Ikiyaga cya Victoria bizanira u Rwanda inyungu

U Rwanda ntirukora ku kiyaga cya Victoria ariko kukibungabunga bizanira inyungu u Rwanda cyane ko ruri mu bihugu byo mu karere, hakaba hari imigezi n’inzuzi byohereza amazi akagera iyo muri icyo kiyaga, bityo umusaruro ugakomoka mu bufatanye hagati y’ibihugu mu kubungabunga icyogogo cy’ikiyaga cya Victoria.
Umuyobozi w’Umushinga wo gusaranganya inyungu ziva mu cyogogo cy’ikiyaga cya Victoria (Lake Victoria Water Resources Management Program/ LVB IWRMP), Arsène Mukubwa, agaragaza ko mu buryo bumwe cyangwa ubundi ibihugu bigerwaho n’inyungu zo kubungabunga Ikiyaga cya Victoria, haba mu buryo butaziguye ndetse n’ubuziguye.
Yagize ati: “Amazi, ahanini hari ubwo usanga ibihugu bigira inyungu ku gutunganya, ni ibihugu biba biri aho amazi atemba agana, kuko turwana nabyo ariko iyo ibihugu bihuriye mu muryango nk’uyu nguyu haba hari izindi nyungu zirenze imipaka. Niba tuvuga ngo turasukura amazi hano, amazi azatume tugira amafi mu kiyaga cya Victoria bizatuma n’umusaruro uturuka hariya birangira ugarutse hano, ni yo mafi natwe turya ava mu biyaga bya hariya nubwo tutabona inyungu z’aka kanya ariko hari inyungu wenda ziboneka mu buryo buziguye zikomotse mu gutunganya iyi migezi”.
Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Komisiyo ikurikirana icyogogo cy’Ikiyaga cya Victoria mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (Lake Victoria Basin Commission), Eng. Coletha Ruhamya na we asobanura uburyo Umunyarwanda agerwaho n’inyungu biturutse ku kubungabunga Victoria kandi itari mu Rwanda.
Yagize ati: “Inyungu turahahirana, ujye mu maguriro, uragura ifi zivuye muri Voctoria, iyo rero Victoria itagize ayo mafi, kwa guhaha kwacu ntikuzagenda neza ni bwo usanga ibiciro byazamutse kubera ko usanga turya ifi zivuye mu Bushinwa. Niba ushobora kubona ifu zivuye mu Bushinea ni uko n’ifi ivuye mu kiyaga cya Victoria yakugeraho ndetse vuba kandi ifite umwimerere kurusha izavuye mu Bushinwa”.
Eng. Ruhamya ahera aho agasaba Abanyarwanda kwirinda kujugunya imyanda mu migezi n’inzuzi, kuko byagira ingaruka ku kiyaga cya Victoria.
Ati: “Icyo nsaba Abanyarwanda ndetse n’ibindi bihugu, ni ukurengera ibidukikije, birinda kujugunya imyanda ku gasozi imvura yagwa ikayijyana mu migezi. Bivuze ko iyo barengeye imigezi ibegereye ntibayanduze, baba barengeye n’Ikiyaga cya Victoria kibari kure, cyane ko natwe tugifiteho inyungu mu buryo butandukanye”.
Yongeyeho ko uretse amafi yo muri Victoria aza mu Rwanda, icyo kiyaga kinifashishwa mu kuhira imyaka mu bihugu bicyegereye, natwe tukabibonamo inyungu.
Ati: “Si ibyo gusa, amazi y’Ikiyaga cya Victoria akora ibindi byinshi bituzanira n’umusaruro iyo tuguze umuceri wa Tanzania bavomereye bifashishije mu biyaga bindi cyangwa imigezi yirohamo ni uko natwe twunguka. Ntitureba ngo kuko ikiyaga gikorwaho na Uganda, Kenya na Tanzania ngo twe nta nyungu dufitemo nk’Abanyarwanda, inyungu irahari kandi ni nini cyane”.
Kubungabunga Ikiyaga cya Victoriya bikaba ari umukoro w’ibihugu bitandukanye, ari ibiyikoraho ari n’ibitayikoraho, kuko ibidukikije bitagira imipaka.
Eng. Coletha Ruhamya yagize ati: [……] Uko urengera na biriya byose, uba urengeye Victoria, uri hano uba warengeye Nyabarongo, uba warengeye Akagera kandi nabyo tubifiteho inyungu, uko urengera biriya bikwegereye ni ko uba urengeye na bya bindi biri kure kuko byose bifite uko bihura”.
Umushinga wo kubungabunga amazi y’icyogogo cy’Ikiyaga cya Victoria uhuriweho n’ibihugu bitanu, bitatu muri byo bigikoraho ari byo Kenya, Uganda na Tanzania, naho u Rwanda n’u Burundi ntibigikoraho.


