Kubonera imiti hafi no ku gihe byahinduye ubuzima bw’abafite Virusi itera SIDA

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Gicurasi 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu bafite Virusi itera SIDA bavuga ko kuba babonera imiti hafi kandi ku gihe byatumye ubuzima bwabo buba bwiza ndetse bifasha gukuraho akato n’ihezwa bahabwaga mbere yuko imiti yabo iboneka bitewe n’inkeke nke imibiri yabo yabaga ifite bataratangira kuyikoresha.

Umukobwa wahinduriwe amazina agahabwa Akimana Ernestine yavuze ko yandujwe Virusi itera SIDA akiri mu mashuri yisumbuye n’umuhungu bakundanaga mu kwezi k’Ukwakira 2019 amuhaye ibinini bisinziriza amufata ku ngufu.

Yavuze ko muri 2020 ari bwo yamenye ko yanduye Virusi itera SIDA agiye gutanga amaraso kuko yari asanzwe ari mu rubyiruko ruyatanga ariko bamaze kuyapima abwirwa ko yanduye Virusi itera SIDA.

Akimana yavuze ko kumenya ko wanduye Virusi itera SIDA biba bitoroshye ariko bisaba kubyakira no kwigirira icyizere, ugafatira imiti ku gihe ndetse ugakurikiza inama za muganga kuko bifasha kubaho no gukomeza imirimo n’ibikorwa by’iterambere nta kibazo.

Ati: “Iyo umenye ko wanduye Virusi itera SIDA ugafata imiti neza ubuzima burakomeza kandi ugakora ibikorwa bibyara inyungu nk’undi muntu wese. Tugira amahirwe kuko tugira igihugu kitwitaho tukabonera imiti hafi kandi ku gihe, ntawurwara ngo arembe kuko yabuze imiti.”

Akimana yavuze ko ubu afite iduka ricuruza imyenda kandi iyo agenda ntawamenya ko yanduye Virusi itera SIDA kuko umubiri n’uruhu rwe bisa neza bitewe n’inama agirwa na muganga zirimo gufatira imiti ku gihe, kurya indyo yuzuye, kunywa amazi meza n’ibindi bikorwa nk’iby’abandi bakora.

Ibi bishimangirwa n’umusore wahaye amazina ya Rutikanga Samuel wanduye Virusi itera SIDA abitewe no gusangira ibikoresho bikomeretsa na mugenzi we muri 2005 kuko se yari umuganga.

Ati: “Nari narigize nanjye nk’umuganga kuko mu rugo habaga hari ibikoresho. Rimwe umwana w’inshuti yanjye arakomereka turi gukina umupira, nahise njya kumupfuka ariko birangira nanjye nikomerekeje aranyanduza.”

Yavuze ko hashize igihe gito yagiye kwipimisha Virusi itera SIDA ari mu mwaka wa gatanu mu mashuri abanza asanga yaranduye.

Rutikanga yemeza ko atigeze abyakira kuko yamaze imyaka itanu agishidikanya ku gisubizo yahawe arinda agera mu mwaka wa kane mu mashuri yisumbuye nta miti afata. Yemeza ko yatangiye kugira ibimenyetso by’ibyuririzi, kubabara amaso n’umutwe, byatumye ajya ku kigo nderabuzima babura indwara ariko bamupimye mu maraso basanga yaranduye Virusi itera SIDA.

Yemeza ko Imiti yandikiwe yamufashije kongera kugira uruhu rwiza n’umubiri usubiranye ku buryo ntawamenya ko afite Virusi itera SIDA atabimwibwiriye.

Yagize ati: “Namaze kwemera ko nanduye bya nyabyo ntangira kunywa imiti nandikiwe kandi neza kuko tuyibonera hafi, gufata imiti neza uri umunyeshuri ntacyo bitwaye kuko uriga ugafata neza nk’abandi kuko nabaga uwa mbere.”

Rutikanga yavuze ko ubu ari umwarimu mu mashuri abanza kandi amaze kwiga Kaminuza yiyishyurira mu cyiciro cya mbere kandi afite intego yo kurangiza kaminuza.

Umuganga ushinzwe gukurikirana Abangavu n’ingimbi bafite Virusi itera SIDA mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Mugisha Hackim Amini yavuze ko abanduye Virusi itera SIDA bafata imiti neza babaho neza kandi bakora ibikorwa bibateza imbere.

Yagize ati: “Umuntu ufite virusi itera SIDA kandi akaba afatira imiti ku gihe, amahirwe yo kubaho aba angana n’ay’umuntu utaranduye kandi ubuzima bwo kuramba biba bingana.”

Yakomeje agira ati: “Ntawukwiye kwiheba kuko nta gikuba kiba cyacitse kuko iyo ufite Virusi itera SIDA ugafata imiti neza nkuko bisabwa na muganga, ukitabira serivisi zose zitangwa kwa muganga kandi zikaba ari ubuntu ku muntu ufite virusi itera SIDA; nta kibazo yagira kandi bifasha guhura n’abandi bakaganira ku bikorwa bibateza imbere no kwihangira imirimo mu bigo nderabuzima mu matsinda y’urungano baba bafite.”

Urwo rubyiruko rwagarutsweho mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare mu bukangurambaga bugamije gushishikariza urubyiruko kwirinda ubwandu bwa virusi itera SIDA ku bufatanye bwa RBC n’abafatanyabikorwa barimo Strive Rwanda Foundation, ku nkunga ya Abbott.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, igaragaza ko mu Rwanda hose abafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA neza ari 218,314.

Abayifata neza ni 95% mu gihe 90% bagaragaza impinduka nziza z’igabanyuka ry’ubukana bwa Virusi itera SIDA.

Imiti ubu isigaye itangirwa mu bigo nderabuzima byose mu gihugu kandi muri rusange mu Rwanda ubwandu bwa HIV/SIDA buri kuri 3%.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Gicurasi 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE