Kuba mu muhanda byamuteye gufasha abana bakiwubamo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 30, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Umuvugabutumwa Uwingeneye Dorcas yahishuye ko gukora ibikorwa byo gufasha abana baba ku muhanda, byaturutse ku mateka ashaririye yanyuzemo akiri muto, aho na we yabaye ku muhanda kubera ko umuryango we wari ukennye.

Uwingeneye usanzwe ukorera ivuga butumwa mu gihugu cya Uganda aho arimo kwigira amasomo ya Bibiliya, yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukwakira 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali.

Aje mu Rwanda mu gitaramo kizatangirwamo inkunga yo gufasha abana ku mihanda.

Yagize ati: “Nabayeho mu buzima bugoye dukennye cyane kuburyo no kwisanga mu muhanda byari birimo, kubera ko icyo kunywa, icyo kurya yewe no kwiga byari ikibazo, aho nakuriye nafashe iya mbere niyemeza ko nta muntu ushobora kubaho mu buzima bugoye.”

Uwo mukozi w’Imana usanzwe ukorera umurimo w’ivugabutumwa mu itorero rya Nayothe, avuga ko akunda Igihugu cye cy’u Rwanda cyane ari na yo mpamvu aho Imana yamufashirije ikamukura mu buzima bugoye yahisemo kujya agaruka agafasha abana bajya mu muhanda baturutse mu miryango ikennye.

Ati: “Aba bana baba mu buzima bwo mu muhanda abenshi nubwo babubabonamo hari ababujyamo atari kubera impamvu zabo.

 Hari ababujyamo kubw’imiryango,kubera kubura ababyeyi cyangwa kubera imiryango itishoboye, twebwe rero twabwisanzemo kubera ubuzima bw’umuryango utishoboye.”

Uretse gutanga inkunga y’amafaranga yo gufasha abana baba ku mihanda, bitaganyijwe ko muri iki gitaramo hatangirwamo ubufasha bw’ubwisungane mu kwivuza n’ibindi bikenerwa byibanze ku miryango ifite amikoro make.

Uwingeneye ati: “Naje gutanga ibijyanye n’ubwisungane no kureba abadafite ibiryamirwa tukabibaha, ubuzima nk’ubwo nabubayemo kandi bwarangoye sinkeneye ko hari undi mutu wabubamo.”

Ndahiro Valence Uri mu barimo gutegura icyo gikorwa akaba asanzwe umujyanama wa Uwingeneye, yavuze ko impamvu yazanye uwo muvugabutumwa mu mpera z’umwaka, yifuzaga gusangira iminsi mikuru n’abo bana afasha.

Ati: “Yahisemo gukora icyo gitaramo mu mpera z’umwaka mu rwego kugira ngo azishimane na bo mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2025, twinjira mu mwaka 2026. Abifuriza gusoza umwaka neza no gutangira undi neza.”

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizabera mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, tariki ya 20 Ukuboza 2025, aho ateganya guha ubwisugane mu kwivuza imiryango 200.

Ev.Uwingeneye Dorcas yaje mu Rwanda gukusanya inkunga y’abana baba ku mihanda n’ubwisungane mu kwivuza ku bakennye
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 30, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE