Ku nshuro ya mbere Police FC yegukanye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda itsinze APR FC

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Police FC yegukanye igikombe cyiruta ibindi mu Rwanda ‘FERWAFA Super CuP’ itsinze APR FC Penaliti 6-5 nyuma yo kuganya ubusa ku busa mu minota 90, iba inshuro ya mbere yegukanye iki gikombe mu mateka yayo.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024 kuri Kigali Pele Stadium witabirwa na Perezida wa FERWAFA Munyantwali Alphonse, Perezida wa Rwanda Premier League Mudaheranwa Youssuf, Chairman wa APR FC Col Richard Karasira n’abayobozi b’amakipe atandukanye.

Police FC yatangiye umukino isatira izamu rya APR FC harimo umupira Ani Elijah yafunze ku murongo w’urubuga rw’amahina, awuha Muhadjiri wawukinanye na Akuki acenga Byiringiro Gilbert, ku bw’amahirwe make umupira uramurengana.

Ikipe ya Polisi y’Igihugu yakomeje kugora ubwugarizi bwa APR FC harimo uburyo Ani Elijah yacenze abakinnyi babiri ba APR FC mbere y’uko agushwa na Dada Yussif inyuma y’urubuga rw’amahina.

Ikosa ryahanwe na Hakizimana Muhadjiri, Pavelh Nzdila ashyira umupira muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 20 APR yatangiye kwinjira mu mikino harimo umupira Umunyezamu Niyongira Patience yafashe nabi, ku bw’amahirwe ye Dushimimana Olivier ananirwa kuwugeraho.

Ku munota wa 26 yongeye kugera imbere y’izamu ku mupira Mugisha Gilbert yirukankanye, awutanga inyuma ye akoresheje agatsinsino mbere y’uko Niyomugabo Claude awuhindura ugashyirwa hanze.

Ku munota wa 40 Police yongeye gusatira nyuma yaho Kilongozi Richard acenze Niyomugabo Claude aramuzengereza, atanga umupira kuri Bigirimana Abeddy awuteye ishoti rijya hejuru y’izamu rya APR FC.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, APR FC yakomeje gusatira harimo umupira Dushimimana Olivier Muzungu yahinduye mu rubuga rw’amahina, abarimo Mbaoma, Mugisha Gilbert n’abakinnyi ba Police FC bagorwa no kuwukina ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 56, APR FC yakinaga neza muri iyo minota yongeye kubona amahirwe imbere y’izamu ku mupira wazamukanywe usanga Dushimimana na Ruboneka bagorwa no gutera mu izamu, umupira ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 67, Umutoza wa APR FC Darko Novic yakoze impinduka Mahamadou Sy na Richmond Lamptey basimbura Victor Mbaoma na Mugisha Gilbert.

Ni nako byagenze Kuri Police FC Djibrine Akuki yasimbuwe na Iradukunda Simeon.

Ku munota wa 71, Police FC yabonye uburyo ku mupira Kilongozi Richard yatanze kuri Iradukunda Simeon wateye ishoti ari inyuma y’urubuga rw’amahina, rifatwa neza na Pavelh Ndzila.

Iminota 10 ya nyuma amakipe yatangiye kugabanya umuvuduko umupira utari gukinirwa cyane mu kibuga hagati.

Ku munota wa 89, APR FC yabonye Coup-franc muri metero 25, yahanwe na Nshimiyimana Yunussu, umupira ujya ku ruhande rw’izamu rya Police FC ryari ririnzwe na Niyongira Patience.

Mbere y’uko urangira Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota ine y’inyongera.

Ku munota wa 90+3 Police FC yabonye uburyo bwiza bwo gutsinda igitego nyuma yaho Niyigena Clement anyereye, Mugisha Didier amutwara umupira, awuhinduye mu rubuga rw’amahina ukurwaho na Nshimiyimana Yunussu uwushyize muri koruneri, itagize icyo itanga.

Umukino warangiye amakipe anganya 0-0 hitabazwa Penaliti kugira ngo hamenyekane utwara igikombe.

Police FC yegukanye igikombe itsinze APR FC Penaliti 6-5, iba inshuro ya mbere mu mateka yayo.

Penaliti za Police FC zinjijwe na Hakizimana Muhadjiri, Ani Elijah, Nsabimana Eric ‘Zidane, Mugisha Didier, Iradukunda Simeon na Bigirimana Abeddy mu gihe imwe yahushijwe na Issah Yakubu.

Ku ruhande rwa APR FC Penaliti 5 zinjinjwe na Niyigena Clement, Mahamadou Sy, Alioum Souane, Byiringiro Gilbert, Umunyezamu Pavel Ndzila.

Mu gihe Dauda Seidu Yussif na Richmond Lamptey bahushije ebyiri.

Police FC ya mbere yahawe igikombe na miliyoni 10 Frw naho Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ihabwa miliyoni 5 Frw.

Ni inshuro ya gatatu yikurikiranya APR FC itakaje Super Cup, yaherukaga muri 2023 itsindwa na Rayon Sports ibitego 3-0 na AS Kigali iyitsinda kuri Penaliti mu 2022.

APR FC iheruka kwegukana Super Cup mu 2018 itsinda Mukura VS ibitego 2-0 mu mukino wabereye Kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.

APR FC izagaruka mu kibuga ikina na Azam FC muri CAF Champions League mu cyumweru gitaha aho umukino ubanza uzabera muri Tanzania.

Ku rundi ruhande, Police FC izahura na CS Constantine muri CAF Confederation Cup.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

 APR FC hakinnye Pavelh Ndzila, Niyomugabo Claude, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunussu, Byiringiro Gilbert, Dushimimana Olivier, Ruboneka Bosco, Dauda Yussif, Niyibizi Ramadhan, Mugisha Gilbert na Mbaoma Victor.

Police FC hakinnye Niyongira Patience, Mandela Ashraf, Nsabimana Eric, Ndizeye Samuel, Issah Yakubu, Ngabonziza Pacifique, Bigirimana Abbedy, Hakizimana Muhajri, Akuki Djibrine, Kilongozi Richard na Elijah Ani.

Perezida wa FERWAFA Munyantwali Alphonse ashyikiriza Nsabimna Eric “Zidane” igikombe cya Super Cup
Inshuro ya mbere Police FC yegukanye Super Cup mu mateka yayo
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE