Ku myaka 5 gusa hari abana batewe inda ndetse barabyara

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 14, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Nubwo bitakorohera bamwe kumva ko umwana w’imyaka itanu ashobora guhohoterwa agaterwa inda ndetse akaba yanabyara, ku Isi hari abana byabayeho baterwa inda bafite imyaka mike cyane kugera kuri itanu kandi barabyara nubwo bitari ibintu byoroshye.

Kuba umukobwa yabyara afite imyaka itanu gusa birashoboka ariko bifatwa nk’ikintu kidasanzwe ku Isi haba mu buryo bw’ubuvuzi n’imibereho rusange.

Mu buvuzi bifatwa nk’ikibazo gikomeye giterwa n’umusemburo wa ‘precocious puberty’, utuma umubiri w’umwana uvubura imisemburo yo gukora imihango akiri muto bigatuma atwita ku myaka mike nk’itanu, umunani cyangwa icyenda.

Umwe mu bantu baciye agahigo ku Isi ko kubyara akiri muto ni Lina Medina wo mu gihugu cya Peru wabyaye afite imyaka itanu gusa.

Ku myaka itanu Lina yabyaye umwana w’umuhungu bituma yandikwa mu mateka y’Isi ndetse abantu babifata nk’ibitangaza na bamwe bakumva ko bidashoboka.

Lina yavutse mu 1933 ariko mu 1939 yahise abyara umwana w’umuhungu bica igikuba ku Isi ndetse bitangaza benshi.

Ikibazo cya Linda cyateje impaka ndetse ubushakashatsi bwagaragaje ko yatewe inda n’umugabo mukuru nubwo nta makuru menshi yamuvuzweho cyangwa ngo hasobanurwe uko byagenze.

Gusa nyuma yo kubyara yaje gusubira mu buzima busanzwe arakura nk’abandi bana ndetse akomeza kubaho.

Mu bandi babarurwa ko babye bakiri bato ku Isi nubwo nta nyandiko zifatika zibavugaho bitomoye kandi bikaba bigikorwaho ubushakashatsi harimo; ‘Alma Pérez’ wo muri Argentina wabyaye ku myaka umunani gusa.

Bamwe mu bana bagiye babyaara ku myaka mike cyane bibaviramo ihungabana rikomeye

Hari kandi ‘Shanara Mobley’, wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) na we wabyaye ku myaka umunani gusa.

Bivugwa ko Shanara yabyaranye n’umusore w’imyaka 20 aho byateje impagarara ku ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa.

Mu mwaka wa 2016, umwana wo mu gihugu cya Iraq witwa ‘Samar Hussein’ na we yabyaye ku myaka 8 yonyine.

Umunyamerika w’inzobere mu by’imitekerereze, akaba umuhanga mu by’Ubuzima Dr. David H. Barlow, mu bushakashatsi yakoze bw’imisemburo ya ‘precocious puberty’, yasobanuye ko ibyo ari ibibazo by’imisemburo ishobora no kugira ingaruka.

Dr. Lamberto Malquisini, na we wakoze ubushashatsi kuri Lina yavuze ko ibyamubayeho byatewe n’uwo musemburo.

Uwo musemburo ushobora kuviramo umwana ibibazo bikomeye by’ubuzima, harimo impinduka ku mikurire n’ihindagurika ry’umubiri, ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, n’ingaruka ku mitekerereze.

Bagaragaza ko mu gihe yahohotewe ashobora guhura n’ihungabana rikomeye aho ashobora gutwara inda atazi ibyo ari byo bikazamwangiza ubuzima bwe bwose.

Ashobora guhura n’ihungabana, agahinda gakabije, no kugira ibibazo by’imitekerereze.

Izo nzobere zishishikariza za Leta gukaza amategeko agamije kurengera abana no gukumira ihohoterwa bakorerwa iryo ari ryo ryose.

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 14, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE