Ku munsi wa mbere wa Eid al-Adha hatambwe ibitambo bya miliyoni 190 Frw

Ubuyobozi bw’Idini ya Isilamu mu Rwanda bwavuze ko ku munsi wa mbere wo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Igitambo uzwi nka Eid al-Adha, mu Rwanda hose hatambwe ibitambo bifite agaciro ka miliyoni 190 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu munsi Mukuru ni umwe mu minsi ibiri ikomeye mu Idini ya Isilamu nyuma y’uwo gusoza Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan (Eid al-Fitr).
Umunsi w’igitambo ukorwa mu minsi itatu, aho Abayisilamu batamba amatungo bashimira ingabire zitandukanye bahawe n’Imana, bakayasangira n’inshuti n’abavandimwe ndetse n’abakene.
Igikorwa cyo gutamba cyangijwe na Mufti w’u Rwanda Sheikh Musa Sindayigaya mu Karere ka Bugesera, gikomereze no mu yindi misigiti itandukanye mu Gihugu.
Nyuma yo gusenga isengesho rya Eid al-Adha kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Kamena 2025, Sheikh Sindayigaya Musa, yibukije Abayisilamu ko bagomba kubaha ababyeyi babo nubwo baba badahuje ukwemera bakura kuri Aburahamu (Ibrahim) ufatwa nka sekuru w’abemera.
Bamwe mu rubyiruko rw’Abaisilamu, bavuga ko ari indangagaciro ikwiye kuko no mu buzima busanzwe babitozwa.
Umwe muri urwo rubyiruko witwa Kazungu Simba Sulaiman, yagize ati: “Ikintu cya mbere Umuyisilamu akwiye kurangwa na cyo ni ukwihangana, wihanganira igeno ry’icyiza n’ikibi kuko byose bigenwa n’Imana, kubera ko kuba umuntu yavukira mu muryango utari uwa Abayisilamu bigenwa na yo kandi Imana iyobora uwo ishatse mu gihe ishakiye. Kuba wavuka ku mubyeyi utari Umuyisilamu ntibimukuraho icyubahiro cye.”
Umutoni Swalha na we ahamya ko ijuru ry’umwana riri munsi y’umubyeyi, ati: “Allah ajya kuvuga ababyeyi ntabwo yavuze Abayisilamu cyangwa abatari bo, yatubwiye ko ijuru ry’umwana riri munsi y’ibirenge by’umubyeyi. Ni yo mpamvu tugomba kububaha tukemera igeno tunabasabira kumenya Allah.“
Yifashishije imibanire ya Aburahamu na Se wari uhagarariye abasenganga ibigirwamana, Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Musa, yibukije Abayisilamu batarabyumva ko bakwiye kubikurikiza.
Ati: ”Islam ku kirebana n’umubyeyi ntabwo ireba imyemerere afite ahubwo ireba isano ryo kuba yarabaye inkomoko yawe, hirengagijwe imyemerere ntibikuraho ko akwiye kubahwa no kwitabwaho.“
Inama twabagira n’ugufata amasomo kuri Aburahamu byumvikanye ko nubwo se yari ahagarariye abasenga ibigirwamana kandi akamwuka inabi ubwo yamwibutsaga ko ari bibi, ariko Aburahamu we yaramubwiye ati mubyeyi dawe nkwifurije amahoro. Ugomba kwanga ikibi ariko uzirikana ko ari umubyeyi wawe.”
Eid al-Adha ni umunsi wizihizwa mu kwezi kwa Dhul Hijjah, kukaba ari ukwa 12 ku ngengabihe ya karindari y’idini ya Isilamu.
Ubusanzwe itungo ryabazwe ku munsi w’igitambo rigabanywamo ibice bitatu aho igice kimwe ar‘icy’uwatambye, igice cya kabiri kigabanywa inshuti n’abaturanyi hanyuma icya gatatu kikagabanywa abatishoboye.



